Perezida w’agateganyo w’ishyaka UPDS riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Jean-Marc Kabund kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 yatangaje ko yamaganye ijambo François Beya aherutse gutangariza mu Rwanda.
Beya usanzwe ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa RDC, FĂ©lix Tshisekedi aheruka mu Rwanda, ubwo yari ayoboye intumwa zageze muri iki gihugu zoherejwe na Guverinoma.
Icyo gihe bakiriwe n’itsinda ryo mu Rwanda riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, baganire ku birebana n’umutekano w’ibihugu byombi.
Nyuma y’iki kiganiro, Beya yabwiye itangazamakuru impamvu y’urugendo rwe n’intumwa ayoboye, ati: “Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose, by’umwihariko abo mu burengerazuba badashaka ko tuganira cyangwa ngo dukorere hamwe. Turi hano ngo tubabwire ko turi umwe kandi nta makimbirane twifuza hagati yacu.”
Kabund mu butumwa yatambukije kuri Twitter yifashishije videwo ya Beya, yatangaje ko ishyaka UPDS ryamaganye iri jambo.
Ati: “UDPS ibona amagambo ya CS Beya mu Rwanda akomeye ndetse irayamaganira kure. Aya magambo agaragaza [nabi] igihugu atandukanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cyo gushyigikira buri ruhande nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane ku Isi.”
Ikiganiro cy’intumwa zari zihagarariwe na Beya ndetse n’uruhande rw’u Rwanda rwazakiriye, cyabaye tariki ya 13 Gashyantare 2021, gikurikira ikindi intumwa z’u Rwanda zagiranye na Perezida Tshisekedi tariki ya 19 Mutarama 2021, i Kinshasa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RDC: Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi yamaganye ijambo Beya aherutse kuvugira mu Rwanda
ASYIGARI WEEEE!!! Uwagirango isi isigaye iyobowe n’ubujajwa gusa……. amagambo…..amagambo…….amagambooooo…. Aheee
RDC: Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi yamaganye ijambo Beya aherutse kuvugira mu Rwanda
ASYIGARI WEEEE!!! Uwagirango isi isigaye iyobowe n’ubujajwa gusa……. amagambo…..amagambo…….amagambooooo…. Aheee