RDC yanze umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wayo warashwe na RDF

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyanze gutwara umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wacyo Ingabo z’u Rwanda zarasiye mu karere ka Rubavu.

Mu ma saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu muntu.

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye cyavuze ko yabanje kwinjirira ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Petite Barrière, mbere yo gutangira kurasa ku minara iba irimo abasirikare bari ku burinzi.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari abo yarasa, Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi zahise zimurasa; zimutsinda mu kagari ka Mbugangari ho mu murenge wa Gisenyi. Ubwo uyu muntu yaraswaga yari yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo (FARDC), gusa nta kimuranga na kimwe yari afite.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatandatu abakozi b’Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) bageze mu karere ka Rubavu bari kumwe na bamwe mu bo mu ngabo za Congo, mu rwego rwo kureba ibyabaye.

Aba baza bivugwa ko bari banitwaje imbangukiragutabara yo gucyura umurambo, gusa bahitamo kugenda ntawo batwaye nyuma y’uko uruhande rwa FARDC rugaragaje ko uwishwe atari umusirikare wabo.

Amakuru avuga ko umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga aganira n’ikinyamakuru UMUSEKE, yari yatangaje ko banze kuvuga ko uwarashwe ari umunye-Congo kuko hakurya “hari Interahamwe, hari Nyatura…”.

Yunzemo ati: “Kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka, kubera ko hariya hari imitwe irenga 150, uhise wemeza ko ari umusirikare wa Congo ntabwo byaba ari byo.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC yanze umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wayo warashwe na RDF
    Abanyarwanda twese umutimumwe wo gukundigihugu no kugikorera no kukitangira bibaye ngombwa niwo murage wacu nkuko bigaragazwa na mateka RDf Oyee!

  2. RDC yanze umurambo w’uwo bikekwa ko ari umusirikare wayo warashwe na RDF
    Abanyarwanda twese umutimumwe wo gukundigihugu no kugikorera no kukitangira bibaye ngombwa niwo murage wacu nkuko bigaragazwa na mateka RDf Oyee!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *