Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umuryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo kuyoherereza ingabo, mbere y’uko muri iki gihugu haba amatora rusange.
Ni icyifuzo RDC yatanze biciye muri Minisitiri w’Ingabo zayo, Jean Pierre Bemba.
Uyu Ku wa Gatanu aherekejwe na Mbusa Nyamwisi usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ya RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, bari i Luanda muri Angola mu rwego rwo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo.
Ni inama iza kuba yiga kuri Congo, ndetse byitezwe ko yibanda kuri gahunda y’uriya muryango yo kohereza ingabo zawo muri RDC.
Amakuru avuga ko Bemba yifuje ko bibaye byiza SADC yakohereza Ingabo zayo mbere y’uko muri RDC haba amatora arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Nta gihindutse Ingabo za SADC zizoherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahamaze imyaka ibiri habera imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Byitezwe ko SADC ishobora kwifashishwa mu kurwana n’uriya mutwe.
Amakuru avuga ko kuri ubu RDC irimo gutegura uko Ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO ziri ku butaka bwayo zataha, kugira ngo zihe umwanya iza SADC zigomba kuzisimbura.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba SADC yemera guha umugisha icyifuzo cya Leta ya RDC.


