Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yashimiye Perezida wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, wandikiye Umunyamabanga Antony Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23.
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula n’Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya.
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Lutundula uko yakiriye ibaruwa ya Menendez ishyigikira guverinoma ya RDC ku kirego cy’uko u “Rwanda rufasha M23”, yasubije ko ari ingenzi cyane kuba urwego rwo muri USA nka komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, na rwo rwabishimangiye.
Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko nk’urwego, ku nshuro ya kabiri, Leta Zunze Ubumwe zemeje ko u Rwanda ruhari kubera ikintu. Uyu munsi ni Perezida wa komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga.”
Minisitiri Lutundula ahamya ko n’ubusanzwe USA igira uruhare mu guharanira ko umutekano wagaruka muri RDC, nk’igihugu kigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano.
Yagaragaje ko iki kirego cya Menendez ku Rwanda gishobora gusunikira guverinoma kugira ibyo ikora.

4 Responses
RDC yashimiye Menendez woherereje Blinken ibaruwa ishinja u Rwanda gufasha M23
ESE no ukuberiki bahisemo kumva ibyo congo ivugako u Rwanda rutera inkunga m23 nibite kubyo urwanda kumva rurega Congo ko rufasha fdlr