EwD6MmcXMAUkFe8-682x1024_copy_1000x804

RDC yashinje u Rwanda kugerageza gucengera muri hoteli umugore wa Tshisekedi acumbitsemo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abantu bagerageje “gucengera muri hoteli” umugore wa perezida w’icyo gihugu acumbitsemo mu ruzinduko arimo i Washington, ishyira mu majwi u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye abwiye abanyamakuru ko bamenye amakuru y’abo bantu bataramenyekana, ndetse ko leta ya DRC irimo gukorana bya hafi n’abategetsi ba Amerika bariyo ngo amakuru arambuye y’ibyabaye amenyekane.

Muyaya ntiyavuze niba abo bantu barashoboye kwinjira mu cyumba Denise Tshisekedi acumbitsemo.

Uyu mugabo nta gihamya atanze, yumvikanishije ko ibyabaye bishoboka ko hari uruhare leta y’u Rwanda yaba ibifitemo, avuga ko Kinshasa “yashenye neza neza umuvuno w’ikinyoma w’u Rwanda” mu zindi gahunda zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X asubiza kuri videwo yatangajwe n’ushyigikiye leta ya DRC bivugwa ko yerekana abakorera leta y’u Rwanda bashakaga kwica Denise Tshisekedi, Arthur Asiimwe wungirije ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yabihinyuye abigereranya n’urwenya, ati: “… ni nde ujya ‘kwica’ ari mu modoka y’ambasade!”

Yongeyeho ati: “Murimo gukora uko mushoboye kose ngo muvugwe mu mitwe y’inkuru idafite akamaro.”

Asiimwe yashimangiye ko “Hoteli ni ahantu hagendwa n’umuntu uwo ari we wese, keretse niba ari mwebwe mwenyine mwari mwasabye kuyibamo!”

Denise Nyakeru Tshisekedi ari i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’abana yatumiwemo n’umugore wa Perezida Donald Trump, Melania Trump.

Ni inama yitabiriwe n’abagore b’abaperezida batandukanye barimo n’uw’u Burundi, Angeline Ndayubaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *