20250206_074359

RDC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Nangaa wa AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa.

Izo mpapuro mpuzamahanga zisaba ko uzabona Nangaa ahantu aho ari ho hose yahita amuta muri yombi, mbere yo kumushyikiriza inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni Nangaa usanzwe uba muri Kivu y’Amajyaruguru, aho inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 uri mu bagize ihuriro AFC zirwanira n’Ingabo za Leta ya Congo.

Nangaa yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, nyuma y’amasaha make ashyizeho abayobozi bashya b’intara ya Kivu y’Amajyaruguru barimo na Guverineri wayo, ndetse n’ab’Umujyi wa Goma kuri ubu ugenzurwa na M23.

Uyu mugabo kandi we n’abandi bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 basanzwe barakatiwe urwo gupfa, nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.

Usibye Nangaa, undi Kinshasa yashyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ni Jean-Jacques Mamba wigeze kuba umudepite, mbere yo guhuza imbaraga na AFC muri Gashyantare 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *