Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Gilbert Kabanda, yasobanuye impamvu igihugu cye cyamaganye ibitero by’u Burusiya muri Ukraine.
Minisitiri Kabanda yageze mu Burusiya tariki ya 15 Kanama 2022, yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security).
Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu bitandukanye by’inshuti z’u Burusiya bari muri iyi nama tariki ya 16 Kanama 2022, Minisitiri Kabanda yasobanuye imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu muyobozi yavuze ko yo n’ibindi bihugu byahagarariwe muri iyi nama bikeneye ubufasha bw’u Burusiya mu gukemura ibibazo bifite, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.
Nyuma yaho yasobanuye impamvu mu itora ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ryabaye muri Werurwe 2022, RDC iri mu bihugu byashyigikiye ko u Burusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine.

Minisitiri Kabanda yavuze ko intambara igira ingaruka ku gihugu giterwa n’igitera, mu rwego rw’ubukungu no ku bantu. Ati: “RDC yatoye ishingiye ku ihame ryo kuba intambara igira ingaruka ku bantu no ku bukungu bw’impande zombi, uwatewe n’uwateye.”
Gusa Minisitiri Kabanda yibukije u Burusiya ko RDC ikizirikana, ikanaha agaciro ubushuti ibihugu byombi bimaze imyaka 62 bifitanye.
Minisitiri Kabanda atanze ibi bisobanuro nyuma y’aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagiranye ikiganiro na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 9 Kanama, akamushimira kuba igihugu cye cyaramaganye ko ibitero by’ingabo z’u Burusiya bihagarara.
Soma iyi nkuru hano https://bwiza.com/?Perezida-wa-Ukraine-yaganiriye-n-uwa-RDC


