RDC yasubije uwabajije niba ‘muri iki gihe’ Tshisekedi ateganya kujya kuba i Goma

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya RDC yasubije umunyamakuru wabajije niba Perezida Félix Tshisekedi ateganya kongera gusubira i Goma kubana by’agateganyo n’abahatuye, by’umwihariko muri iki gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 uri gusatira uyu mujyi.

Ni ikibazo cyabajijwe Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 5 Ugushyingo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyari cyerekeye ku mirwano ya M23 n’ingabo za Leta ikomereje muri teritwari ya Rutshuru.

Muyaya yasubije ko isezerano ryo gutura i Goma yaritanze kandi yarisohoje mu bihe byashize, mu kwerekana ko Umukuru w’Igihugu atazasubirayo muri iki gihe. Ati: “Perezida wa Repubulika yahamaze ibyumweru bitatu. Iryo sezerano yararisohoje.”

Tshisekedi yatanze isezerano ryo gutura i Goma tariki ya 8 Ukwakira 2020, arisozohoza mu 2021. Mu gihe yahamaze, yashakiraga umuti ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RDC yasubije uwabajije niba ‘muri iki gihe’ Tshisekedi ateganya kujya kuba i Goma
    Imvugo yaba kongomani siyo ngiro

  2. RDC yasubije uwabajije niba ‘muri iki gihe’ Tshisekedi ateganya kujya kuba i Goma
    Imvugo yaba kongomani siyo ngiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *