Visi Perezida wa mbere w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Prof. André Mbata, yatakambiye abakuru b’izindi nteko zo ku mugabane wa Afurika ngo zifatire ibyemezo u Rwanda kuko ngo rwagumanye igice cy’igihugu cyabo, rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23.
Mbata nk’uko ikinyamakuru Media Congo kibivuga, yabisabiye mu nama yahuje aba bakuru b’inteko, yabereye mu mujyi wa Midrand muri Afurika y’Epfo tariki ya 1 n’iya 2 Nzeri 2022.
Yavuze ati: “Turavuga tweruye ko ari u Rwanda ruri kutugabaho ibitero rubinyujije mu barwanyi ba M23. Ntabwo twashobora kugira icyo dukorera Afurika mu gihe u Rwanda rukomeje gufata igice cy’ubutaka bwacu.”
Uyu muyobozi yakomeje ati: “Kandi nderura, mbisobanure mu Gifaransa kuri iyi nshuro, mvuga ko u Rwanda rukwiye kurekera kandi dufite uburyo bubiri; hari ubwa dipolomasi n’ubwa gisirikare.”
Mu gihe Afurika yihaye icyerekezo cya 2063, Prof. Mbata avuga ko kidashobora kugerwaho mu gihe igihugu cyabo kidatekanye. Ati: “Ntiduhobora kugira Afurika twifuza mu 2063 nta RDC, kandi nta RDC iri mu mahoro.”
Guverinoma ya RDC ikomeje kurega u Rwanda mu mahanga, ariko na rwo ruteye utwatsi iki kirego inshuro nyinshi, rusobanura ko iki gihugu cyananiwe gukemura ibibazo byacyo bwite, kikirengangiza nkana umuzi wabyo, kikabyegeka ku baturanyi.
Ibi Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabivuzeho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Zain Verjee wa The Bloomberg tariki ya 19 Kamena 2022, akomoza kuri mugenzi we uyobora RDC. Yagize ati: “Kurema biriya birego mu buryo bworoshye ni ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu.”
Inkuru y’igisubizo cya Perezida Kagame kuri iki kirego https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-Tshisekedi-yihungije-inshingano-yitwaza-u-Rwanda
Umubano w’u Rwanda na RDC byagaragaye mu buryo bweruye ko uhagaze nabi muri Gicurasi 2022, nyuma y’aho ibisasu byaturutse muri teritwari ya Rutshuru byarashwe mu karere ka Musanze. Hakurikiyeho ifatwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda, ihagarikwa ry’ingendo z’indege za RwandAir i Goma, Lubumbashi na Kinshasa n’iseswa ry’amasezerano ibihugu byombi byari bifitanye.

8 Responses
RDC yatakambiye Inteko zishinga amategeko zo muri Afurika ngo zigire icyo zikorera u Rwanda
Ese nkiyi mbata ni pf mu biki ko ari injiji itagira ifite ubumeni butarimo ubwenge

Yewe Kamiya we! Ni wowe wenyine wiyita umunyabwenge utazi Professor Mbata: umwe mu bahanga ku isi muby’amategeko. Yigisha muri za kaminuza zirenze 5 kandi yanditse ibitabo byinshi biri mu gifaransa n’ibiri mu cyongereza. Rwose reka gutukana, ahubwo unenge ibitekerezo. Erega ibyo avuga si ibyo ahimba! Loni, USA n’ibindi bihugu byarabyemeje! Ikoranabuhanga lyashyize ibimenyetso ku karubanda! Njye aho mpagaze nuko Urwanda nta nyungu rufite mu intambara za Kongo cyanga iz’ibindi bihugu.

Abakuru baravuze ngo: Umuturanyi mubi arutwa n’itongo.

ninde wamubwiye ko RDC ariyo Africa Mbata we?