RDC yatangaje igihe ingabo za SADC zizagerera ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zishobora kugera ku butaka bw’iki gihugu mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo umuryango wa SADC watangaje ko wafashe icyemezo cyo koherereza Congo Kinshasa ingabo zo kuyifasha kwivuna imitwe y’inyeshyamba zimaze igihe zaragize indiri uburasirazuba bwayo.

Ni ingabo byitezwe ko zishobora kujya mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, bitandukanye n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zanze kujya mu mirwano n’uriya mutwe kubera ko bitari mu nshingano yazizajye muri Congo Kinshasa.

Minisitiri w’Ububaanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko nta gihindutse Ingabo za SADC zizagera ku butaka bwa Congo hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Kamena 2023.

Yagize ati: “Namaze gutangira imirimo yo kwitegura binyuze mu guhamagara incuti, abo dukorana bireba ku bufatanye n’ubunyamabanga bukuru bwa SADC. Navuga ntakanije ko kuva ku wa 15 ariko bitarenze ku wa 20 Kamena bizashoboka. Kohereza izi ngabo bishobora kuzaba hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Kamena.”

RDC yemeje ko Ingabo za SADC ziri hafi yo kwinjira ku butaka bwayo, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi aheruka gutangaza ko iza EAC ziri muri Congo zishobora kuba zamaze kuhava bitarenze muri Kamena uyu mwaka.

Ni ibyashimangiwe na Minisitiri Lutundula, avuga ko Ingabo za EAC zitigeze zitanga umusaruro zari zitezweho. Yavuze ko izi ngabo zigomba koherezwa mu bihugu byazo ku bwo gucudika n’abarwanyi ba M23.

Ni Lutundula kandi wavuze ko RDC igomba kurangizanya vuba n’uyu mutwe witwaje intwaro, ndetse yongera gushimangira ko nta biganiro ibyo ari byo byose izigera igirana na wo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *