RDC yatuye ko Abanyekongo barambiwe MONUSCO, kubera u Rwanda na M23

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yandikiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, akamenyesha ko misiyo y’amahoro yawo mu gihugu cyabo yanzwe cyane kubera icyo yise “ubushotoranyi bw’u Rwanda” na M23.

Muri iyi baruwa ndende Lutundula yanditse tariki ya 1 Nzeri 2023, yasobanuye ko kuva icyitwaga MONUC (ubu ni MONUSCO) cyatangira tariki ya 30 Ukuboza 1999, cyari gifite ubutumwa bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano, hashingiwe ku masezerano yahuje ibihugu 6, ari byo: RDC, Angola, Namibia, u Rwanda, Uganda na Zimbabwe.

Ngo n’ubwo MONUC yari ifite iyi misiyo, ntiyashoboye gukumira intambara y’ingabo y’u Rwanda na Uganda muri Kisangani muri Kamena 2000, imirwano y’imitwe yitwaje intwaro muri Bunia mu 2003, ifatwa rya Bukavu ryakozwe n’abarwanyi ba Jules Mutebutsi muri Werurwe 2004, imirwano ya CNDP ya General Laurent Nkunda hagati y’2005 n’2009 kandi ngo ntiyashoboye kurinda abaturage.

Lutundula yagaragaje uburyo MONUC yaje guhinduka MONUSCO tariki ya 1 Nyakanga 2010, ubu ikaba ifite abasirikare n’abapolisi ibihumbi 16. Gusa, ngo mu gihe cyayo, habaye ubwiyongere bw’ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Yavuzemo FDLR, Nyatura, CODECO, Raia Mutomboki, M23 na ADF.

Uyu muyobozi yifashishije raporo Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yagejeje ku kanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano tariki ya 2 Kanama 2023, yagaragaje ko nyuma y’imyaka 25 yo kuba muri RDC kwa MONUC/MONUSCO, umutekano muri iki gihugu wazambye kurushaho, aho kugaruka.

Ngo kunanirwa kugarura amahoro kwa MONUSCO, hifashishijwe imbaraga z’igisirikare no kudashobora gukoresha uburyo bwa politiki ngo ikibazo cy’umutekano muke gikemuke, ni ko kwatumye abaturage bo mu mijyi ya Kasindi, Goma, Beni na Butembo muri Kamena na Nyakanga 2022 bakora imyigaragambyo basaba ko iyi misiyo iva muri RDC.

Yibukije akanama ka UN ko kudasohoza inshingano kwa MONUSCO ari ko kwatumye abiyise Wazalendo bo muri teritwari ya Rutshuru basaba iyi misiyo n’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF, kuba bavuye muri RDC bitarenze mu Kuboza 2023, kandi ngo ni ko kwatumye mu rukerera rwa tariki ya 30 Kanama 2023 mu mujyi wa Goma haba imyigaragambyo yiciwemo benshi.

Lutundula yavuze ko urwango Abanyekongo bagirira MONUSCO rwiyongereye kubera ko “u Rwanda na M23 byahagaritse, byanga kubahiriza imyanzuro y’amahoro ya Luanda na Nairobi”. Yasobanuye ko iki gihugu n’uyu mutwe witwaje intwaro byateye RDC kuva mu mwaka w’2021. Leta y’u Rwanda ihakana uruhare ishinjwa mu mutekano muke wo muri iki gihugu cy’abaturanyi, igasobanura ko nta nyungu yakuramo.

Yamenyesheje akanama ka UN ko igihe kigeze ngo MONUSCO ive muri RDC bitarenze mu mpera z’uyu mwaka w’2023 kuko ngo imikorere yayo (manda) ntikenewe mu gihugu cyugarijwe n’umutekano muke, gishakisha amahoro.

Kuri we, ngo icyihutirwa ni uko RDC yashyira iherezo ku “bushotoranyi bw’u Rwanda no kurandura imitwe y’iterabwoba irimo M23 kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu cyose no gushyira mu bikorwa gahunda zacyo z’iterambere. Kwibwira ko tubungabunga amahoro mu gihe cy’intambara n’umutekano muke byaba ari ukwibeshya”.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC yatuye ko Abanyekongo barambiwe MONUSCO, kubera u Rwanda na M23
    Abazayirwa cyakora bagira ivuzibuzi: kurandura,… Ariko umuvugizi wa FAZ yagiye he? Muzadushakire amakuru ye? Muribika ubwo AFDL yari irimo kurikoroza hanyuma agahira avuga ngo hazabaho attaque totale de grande envergure?
    Kinshasa yarinze ivamo agisakuza nka wa muvugizi wa Saddam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *