unnamed

RDC yavuye mu byo gusaba ko Ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro biganisha ku mahoro biri guhuza iki gihugu n’u Rwanda, kera kabaye byaretse ibyo gusaba u Rwanda kuvana muri Congo ingabo rushinjwa kuhagira.

Kinshasa n’ibihugu biyishyigikiye bakunze kuvuga ko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa RDC ingabo zibarirwa mu 7,000; ibyo rwo rwakunze gutera utwatsi.

Kigali icyakora yemera ko yashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka, mu kwirinda ko Ingabo za FARDC na FDLR bahungabanya umutekano w’igihugu.

Ibiganiro u Rwanda na RDC bimaze igihe bigirana ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitezwe ko bigomba gusiga ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’amahoro ashyirwaho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Gatanu.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko ku makuru byahawe n’amasoko yo mu nzego za dipolomasi, ari uko mu gihe cy’ibiganiro ngo Amerika yasabaga u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo, mbere y’uko amasezerano asinywa.

Iyi ngingo kandi ngo yari no mu mbanzirizamasezerano ibihugu byombi byasinyanye muri Mata uyu mwaka.

U Rwanda icyakora ngo rwarabirwanyije, kuko rwagaragazaga ko rutewe impungenge n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko uwa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amasoko atatu yatangarije Reuters ko ‘verisiyo’ nshya y’aya masezerano iteganya ko ingabo z’u Rwanda zizava mu burasirazuba bwa Congo mu gihe cy’amezi menshi, mu gihe abiri muri yo (amasoko) yavuze ko iryo cyurwa rizaba rishingiye ku bikorwa byo kurwanya FDLR.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye biriya Biro Ntaramakuru kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo “bizashingira ku gusenya FDLR”.

Mugenzi we Tina Salama uvugira Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, we yavuze ko Kinshasa yumvaga ko u Rwanda rugomba gucyura burundu ingabo zarwo.

Ni mu gihe umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika we yirinze gutangaza ku biganiro bya dipolomasi byari bigikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *