jas20250220-ass-m23-goma

RDC yemeje ko M23 iri kugera Uvira amajanja

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze impuruza y’uko umutwe wa M23 ukomeje kwegereza ingabo nyinshi Umujyi wa Uvira, kugira ngo inyeshyamba zawo ziwigarurire.

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe, ni we watangaje aya makuru.

Yabwiye inama y’abaminisitiri ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo, twamenye ko M23 iri kongera ingabo mu bice byose by’imirongo y’urugamba. Intego yayo ni ukwigarurira ibice biri mu maboko ya FARDC, by’umwihariko Uvira.”

Umujyi wa Uvira Kinshasa ivuga ko M23 yatangiye kugera amajanja, ni wo wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uwa Bukavu ugenzurwa na M23 kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Kinshasa kandi iravuga ibi, mu gihe uruhande rwa M23 na rwo ruyishinja kurunda ingabo mu bice bitandukanye, mu rwego rwo “kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage no gushyira abaturage mu kaga.”

Amakuru avuga ko Leta ya RDC ifite gahunda yo kohereza mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’i Bujumbura mu Burundi ingabo zibarirwa mu 60,000; kugira ngo ziyifashe kwisubiza ibice byose yambuwe n’inyeshyamba birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Mu mujyi wa Uvira honyine bivugwa ko hoherejwe ingabo za FARDC zibarirwa mu 7,000 ziyongeraho abarwanyi batazwi umubare ba FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’Abacanshuro b’abanya-Colombia.

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya ziriya mpande zombi, mu gihe ziheruka gusubukura ibiganiro bya Doha bigamije gushyira iherezo ku makimbirane zifitanye.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X ku wa Gatanu, yanashinje Leta ya RDC gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga igambiriye kudobya biriya biganiro bya Doha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *