Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Karega (uri ibumoso)

RDC yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, mu gihe umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu ukomeje kuzamuka.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yihutirwaga yayobowe na Perezida wa RDC akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022.

Iyi nama yabaye mu gihe abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafashe ibice by’ingenzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, hari n’impungenge z’uko bafata umujyi wa Goma.

Muri iyi nama, abayitabiriye bashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zafashije M23 by’umwihariko mu minsi mike ishize, ngo aho amashusho y’indege zitagira abapilote (drones) yafashwe n’inzego zihuriweho yerekanye ukwinjira muri RDC kw’ingabo nyinshi z’iki gihugu.

Bashingiye kuri ibi no kuri raporo zitandukanye, bafashe icyemezo cyo guha Ambasaderi Karega amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bwa RDC.

Ambasaderi Karega yirukanwe hashize iminsi abisabirwa na bamwe mu Banyekongo bagiye babigaragariza cyane mu byapa bitwaje mu myigaragambyo yabereye i Goma, Butembo na Bukavu.

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Karega (uri ibumoso)
Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Karega (uri ibumoso)

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *