IMG-20260516-WA0009

RDF ikwiriye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho guhabwa ibihano: Dr. Kayumba Christopher

Sangiza iyi nkuru

Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba umushakashatsi, asanga ingabo z’u Rwanda (RDF) zikwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho guhabwa ibihano.

Iyi mpuguke yahoze yigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kaminuza y’u Rwanda, yabigarutseho mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru The New Times.

Ni nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 2 Werurwe zafatiye ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bakuru bazo, nyuma yo kuzishinja “gutera inkunga umutwe wa AFC/M23” urwanya ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no “kwica amasezerano ya Washington” u Rwanda rwasinyanye na RDC.

Dr. Kayumba yagaragaje ko RDF yafatiwe ibihano, mu gihe bisanzwe bifatirwa “imitwe y’iterabwoba cyangwa ingabo zikora ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu”, ashimangira ko ibihano byafatiwe ingabo z’u Rwanda nta kindi bigamije kitari gutesha agaciro izina n’ibyagezweho na zo.

Yagize ati: “Umuntu wese wize mu buryo butabogamye imitekerereze, ibikorwa n’imyitwarire bya RDF mu myaka 36 ishize, yakwemera ko izi ngabo zikwiye umudali w’icyubahiro ku byo zakoreye u Rwanda, ndetse zikwiye n’Igihembo cy’Amahoro cya Nobel ku ruhare zagize mu mutekano n’amahoro mpuzamahanga.”

Mu byo Dr. Kayumba ashingiraho avuga ko RDF ikwiye guhembwa aho guhanwa, harimo ruhare rwa RPA/RDF mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gutsinda ubutegetsi bwakoraga Jenoside.

Yavuze ko iyo RPA itaza gutsinda ingabo za Leta yakoze Jenoside, u Rwanda rwari kuba rwarasenyutse burundu.

Ati: “Igikorwa cya kabiri gikomeye ni uguhagarika Jenoside ubwayo. Byari kugenda bite iyo RPA/RDF itaza kuyihagarika?”

Kayumba yavuze kandi ko nyuma ya Jenoside, ingabo zagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu zirimo kuvura abarwayi, gusana ibikorwa remezo no kugarura ubuyobozi mu gihugu cyari cyarashegeshwe n’amateka.

Yagarutse no ku cyemezo yavuze ko cyafashwe n’ubuyobozi bwa RPA cyo gukumira ibikorwa byo kwihorera nyuma ya Jenoside, avuga ko ari kimwe mu byagaragaje “umurongo ngenderwaho w’imyitwarire” y’izo ngabo.

Dr Kayumba yavuze ko RDF yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gukuraho amacakubiri yari yarubakiwe mu nzego za Leta zirimo n’igisirikare.

Yibukije ko nyuma ya Jenoside, abasirikare benshi bahoze muri FAR binjijwe mu ngabo nshya z’u Rwanda mu rwego rwo kubaka “igisirikare cy’Abanyarwanda bose.”

Ku bijyanye n’umutekano wo mu karere, yavuze ko u Rwanda rufite impamvu zifatika zo guhangana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Nta muntu usesengura ibintu mu buryo butabogamye wavuga ko u Rwanda rutari mu kuri mu guhangana na FDLR ikorera ku butaka bwa Congo.”

Yavuze kandi ko RDF yakomeje kuba “ingabo za ntibizongere”, binyuze mu kurinda u Rwanda ibitero by’imitwe yitwaje intwaro no guhangana n’ibibangamira umutekano byaturukaga muri Congo.

Dr. Kayumba yashimangiye ko RDF itagize uruhare mu mutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo yanabaye “igisirikare cya Afurika” binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no gufasha ibihugu byugarijwe n’imitwe y’iterabwoba.

Yatanze urugero rwa Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, aho yavuze ko RDF yafashije mu kugarura umutekano no guhugura ingabo z’ibyo bihugu.

Yavuze kandi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanga abasirikare benshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Kayumba yavuze ko kubera amateka, imyitwarire n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro, “izina n’icyubahiro byayo bidashobora gusibanganywa n’ibihano.”

Ati: “Iyo ni yo nkuru nyayo ya RDF… inkuru y’ubutwari, imyumvire isobanutse, indangagaciro, inshingano, ubunyamwuga, kwihangana, gukunda igihugu no kwitanga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *