(Rtd) Captain Collins Wanderi wahoze mu gisirikare cya Kenya, yavuze imyato Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bakomeje gutanga umusanzu ntagereranwa mu kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umusesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano yanditse kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatandatu.
Capt wanderi yavuze ko akurikije uburyo ingabo z’u Rwanda zitwaye mu gukemura ibibazo by’umutekano byari byugarije ibihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, nta gushidikanya ko izi ngabo ari ikintu cyiza ku mutekano w’umugabane wa Afurika.
Ati: “Nashimye nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gutegura no kwihutira kugoboka Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.”
Capt Wanderi yavuze ko ashingiye ku kuba abayobozi ba Afurika bagenda biguru ntege muri byose, asanga Perezida Kagame ari umuntu uharanira impinduka.
Yakomeje avuga imyato RDF ko nk’igisirikare cyatojwe neza, gifite ikinyabupfura kandi cyihuta ari “ineza ku bw’umutekano wa Afurika.”
Capt Wanderi yakomeje agira ati: “Nk’umusesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano, ntabwo nibanda kuri Politiki y’imbere mu Rwanda, Abanyarwanda ni bo bagomba kwifatira ibyemezo, ariko Perezida Kagame yabyitwayemo neza. Mu myaka ya za 90 nari i Kigali nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kagame yagaruye agaciro k’Abanyarwanda ndetse n’umutekano w’igihugu.”
Yavuze ko kubera uko Perezida Kagame yafashe iya mbere mu gushaka ibisubizo bishobora gutuma abahezanguni batamukunda, gusa we n’Abanyarwanda bakaba bamukunda.
Capt Collins Wanderi yabaye mu Rwanda nk’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, ahamya ko kuri ubu amahanga ari gukurikiranira u Rwanda hafi kubera Perezida Kagame udatetwa ipfunwe no kuvuga ibibazo byugarije umutekano wa Afurika y’Iburasirazuba.
Avuga ko nta gushidikanya ko Umujyi wa Kigali afata nk’uwa mbere muri Afurika usukuye kandi utekanye uzaba amasangano y’imari y’uyu mugabane.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
RDF ni nziza ku bw’umutekano wa Afurika_Capt Wanderi wanavuze imyato Perezida Kagame
Uyu baramudutumye? Aca kututongoza. Shimagiza UPDF niyo muturanye
RDF ni nziza ku bw’umutekano wa Afurika_Capt Wanderi wanavuze imyato Perezida Kagame
Uyu baramudutumye? Aca kututongoza. Shimagiza UPDF niyo muturanye