aa-8.jpg

RDF yahaye ikaze abashaka kwinjira mu gisirikare ku rwego rwa ofisiye

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye baramenyeshwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira ku itariki ya 2 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2024.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko abahamagawe ari abo ku rwego rwa ofisiye baziga umwaka umwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako).

Aba bagomba kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa A1 ku bize amashuri y’imyuga (IPRC) bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 24. Ku bize mu ishami ry’ubuganga (Medicine), Ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza, bagomba kuba batarengeje imyaka 27 y’amavuko.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira :

-Kuba ari Umunyarwanda
-Ufite ubushake
-Ufite ubuzima buzira umuze
-Utarakatiwe n’inkiko
-Uri inyangamugayo
-No gutsinda ibizamini bizatangwa

Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

-Indangamuntu
-Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa noteri
-Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge
-Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

aa-8.jpg
bb-8.jpg
cc-7.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *