Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kimaze gusaba urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku mbibi ruzwi nka EJVM, gukora iperereza ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zateye ibisasu mu karere ka Musanze.
Mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze haguye ibisasu Bwiza.com yamenye ko biri hagati ya bitatu na bine. RDF yemeza ko byakomerekeje abaturage, binasenya ibikorwa byabo.
Abaturage bavuganye n’iki kinyamakuru batangaje ko igisasu kimwe cyaguye ku nyubako y’ubucuruzi iri mu isantere ya Kinigi yegereye ibiro by’umurenge, kiyangiza ku gice kimwe cy’igisenge n’urukuta.
Umuvugizi wa RDF, Colonel Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga, mu gihe ibyangijwe biri kubarurwa. Ati: “Umwuka uri muri aka gace ni usanzwe kandi umutekano urahari. Abakomeretse bari guhabwa ubuvuzi kandi abayobozi bari kubarura ibyangijwe. RDF yasabye iperereza ryihuse rya EJVM ndetse ubuyobozi bw’u Rwanda buri kuganira n’ubwo muri RDC ku byabaye.”
Ibi bisasu birashwe i Musanze nyuma y’ibindi byo ku wa 19 Werurwe 2022 byaguye hafi y’ibiro bya RDB, ishami ry’ubukerarugendo, ahasanzwe habera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi. Ni mu gihe FARDC ikomeje imirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23, hafi y’urubibi rutandukanya RDC, u Rwanda na Uganda.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Musanze-Haguye-ibisasu-bikekwa-ko-byaturutse-muri-RDC

Iyi nzu iri mu isantere ya Kinigi yasenywe na kimwe muri ibi bisasu byaturutse mu cyerekezo cy’ikirunga cya Sabyinyo

4 Responses
RDF yasabye iperereza ‘ryihuse’ ku ngabo za RDC zarashe ibisasu i Musanze
Ariko ingabo zurwanda zagombaga kubasubizayo amasogamana!! Ubwo bararwanya ngo iriya nana ntizabe,muribesha do twese twazibeka kbx

Guturana neza ni ingenzi. Nta gihugu gikwiye gufasha abahungabanya umudendezo w’abaturanyi. Yego amateka atwereka ko Urwanda rwateye Kongo kubera umutekano w’igihugu. Ariko kandi gushyigikira Nkunda na Ntaganda ntibisobanutse! Mbona Tshisekedi yarashatse umubano mwiza n’ibihugu bituranye na Kongo kandi yabigezeho. natwe rero dukwiye kuzibukira M23 n’abandi bose batera akaduruvay0 muri Kongo.