RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje amakuru y’iraswa ry’umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) warasiwe mu karere ka Rubavu.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu musirikare yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC i uzwi nka Petite Barrière, mu Murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari; mu mudugudu wa Gasutamo.

RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, yasobanuye ko mu ma saa saba z’ijoro ari bwo uyu musirikare yambutse akinjira mu Rwanda.

Nyuma yo kwinjira ngo yahise atangira kurasa ku minara y’uburinzi y’Ingabo z’u Rwanda, ari na bwo abasirikare bari ku burinzi bahise bamurasa mbere mu rwego rwo kwirinda ko hari abo yakomeretsa.

Kugeza ubu Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ryamaze kumenyeshwa ibyabaye, ndetse byitezwe ko riza gukora iperereza.

RDF yijeje abaturarwanda ko umutekano ku mupaka ari wose.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
    NGEWE NDIKUBONA NTAKIBAZO KURI RDF KUKO BAKOMEJE KURINDA IGIHUGU. NKUBU MURABONA KUMWICA NUBURYO BWO KWIKIZA UMWANZI. UBWOX BARI KUMUREKA AGAHUNGABANYA UMUTEKANO WIGIHUGU???

    1. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
      ingabo zacu zirimaso kabisa nizikomereze aho twizeyeko umutekano wacu urinzwe!

    2. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
      ingabo zacu zirimaso kabisa nizikomereze aho twizeyeko umutekano wacu urinzwe!

  2. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
    NGEWE NDIKUBONA NTAKIBAZO KURI RDF KUKO BAKOMEJE KURINDA IGIHUGU. NKUBU MURABONA KUMWICA NUBURYO BWO KWIKIZA UMWANZI. UBWOX BARI KUMUREKA AGAHUNGABANYA UMUTEKANO WIGIHUGU???

  3. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
    #INGABOZURWANDANIZIKOZEZIBEMASAKUTURUGARIJWEM URAKOZE!

  4. RDF yasobanuye icyatumye irasa mu cyico ‘umusirikare wa FARDC’ warasiwe i Rubavu
    #INGABOZURWANDANIZIKOZEZIBEMASAKUTURUGARIJWEM URAKOZE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *