Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu bwemeje ko hari umwe mu basirikare bazo ufungiye i Burundi, nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu.
RDF mu itangazo yasohoye, yavuze ko Sgt Sadiki Emmanuel afunzwe na Polisi y’u Burundi nyuma yo “kuyoba atabigambiriye” akisanga ku butaka bw’u Burundi.
Nk’uko Igisirikare cy’u Burundi cyari cyabitangaje kuri uyu wa Gatatu, RDF yavuze ko uriya musirikare usanzwe ari umushiferi mu ngabo z’u Rwanda afungiye kuri Sitasiyo ya Kirundo iherereye muri Komine Busoni ho mu ntara ya Butanyerera.
RDF yavuze ko yisegura ku byabereye ku mupaka w’ibihugu byombi, yizeza gukorana “ibikorwa bikwiye bya dipolomasi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo umusirikare agarurwe mu rugo”.
Igisirikare cy’u Burundi cyari cyatangaje ko kiri gukora iperereza ngo hamenyekane icyari cyajyanye Sgt Sadiki ku butaka bwa kiriya gihugu.


