Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko giheruka gufatira ku butaka bw’u Rwanda umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagaragaraga ko yari yasinze.
Congo Kinshasa yaherukaga gutangaza ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri.
Iby’ifatwa rye byanemejwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Congo Kinshasa muri Teritwari ya Nyirangongo, Col Patrick Iduma Molengo wavuze ko yafashwe nyuma yo kwinjira mu Rwanda yaje gutashya inkwi zo gutekesha.
Ati: “Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje itabwa muri yombi ry’uriya musirikare; avuga ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zamutaga muri yombi byagaragaraga ko yasinze.
Yabwiye AFP ati: “Umusirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda ye. Byagaragaraga ko yasinze. Twabifashe nk’akantu koroheje.”
Brig Gen Rwivanga yunzemo ko inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zasabye iza Congo Kinshasa kuza gutwara umusirikare wabo.


