Abasirikare bakuru 20 bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yabateguriraga kuba indorerezi za gisirikare mu muryango w’Abibumbye.
Ni amahugurwa yaberaga mu Kigo Rwanda Peace Academy mu Karere ka Musanze.
Indorerezi za gisirikare muri Loni ziba zifite mu nshingano kugenzura ko amasezwerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa kimwe n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ahakorerwa ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo, yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Yari yateguwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Abongereza British Peace Support Team Africa BPST-A, atangwa n’inzobere zaturutse mu bihugu bya Nigeria, u Budage, Brésil na Uruguay.
Abasirikare bakuru 20 muri RDF kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel ni bo bitabiriye ariya mahugurwa.
Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yavuze ko hatanzwe amahugurwa kugira ngo bongerere ubushobozi abasirikare mu gukemura ibibazo.
Yunzemo ko aya mahugurwa atazagirira akamaro Abanyarwanda gusa ahubwo azatanga umusanzu hirya no hino ku Isi nk’uko Newtimes yabitangaje.


