REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), cyatangaje ko kigikomeje urugendo rwo gushaka abarimu bashya bo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’Imyuga n’Ubumenyi ngiro; nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini by’akazi biheruka gukorwa.

Ku wa Gatatu Tariki ya 02 Nzeri ni bwo REB yashyize ahagaragara amanota y’abarimu bakoze ibizamini byo kwigisha ku wa 14 Nyakanga, ibyavuye mu bizamini bikaba bigaragaza ko abarimu 85.3% by’ababikoze batsinzwe.

Mu barimu bakabakaba 40,000 bakoze ibizami, ababarirwa mu 5,866 bonyine bangana na 14.66% by’abarimu bose bakoze ni bo bagejeje ku manota fatizo 70% yasabwaga.

Umuyobozi wa REB, Dr Irenée Ndayambaje, yavuze ko kuba abarimu baratsinzwe ku bwinshi bifitanye isano no kuba hari benshi bagiye gukora ibizamini batariteguye bihagije.

Aganira na BWIZA yagize ati: “Hari abaje bigaragara ko batiteguye neza. Uyu ni umwanya wo kubamenyesha ko ibizamini ari ibizamini kandi ko bagomba kubitegura neza.”

Dr IrenĂ©e Ndayambaje yavuze ko REB yatangiye urugendo rwo gushaka abarimu bashya kugeza igihe umubare w’abarimu bakenewe, ngo kuko nta wuzahabwa akazi ko kwigisha atujuje ibisabwa.

Yunzemo ko abarimu bakoze ibizamini mu bihe byatambutse bagatsinda badakwiye kongera kwiyandikisha bundi bushya, ngo kuko amazina yabo asanzwe mu bubiko bw’amakuru bwa REB.

Yagize ati: “Urugendo rwo gushaka abarimu rurakomeje kandi turasaba abujuje ibisabwa kudepoza no kwitegura ibizamini uko bikwiye, kuko ntawe uzinjira mu burezi adatsinze ibizamini bya ngombwa. Dukeneye abarimu bashya ibihumbi 28. Muri aba dufite abatsinze ibizamini mu bihe byatambutse (ku wa 10 Ukuboza 2019 no hagati y’itariki 14 na 17 Nyakanga 2020) ntibakagombye kwirirwa basaba kuko tubafite muri database.”

Yongeyeho ko “Ntabwo dushobora kwemera kwakira abataratsinze. Niba dushaka ireme ry’uburezi rigomba guhera mu gushaka abarimu bashoboye.”

Magingo aya REB yatangiye gutanga amatangazo ku bifuza gukora ibizamini byo kwigisha biteganyijwe mu minsi iri imbere, bakazamenyeshwa igihe bazakorera ibizamini.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abandi nabo nibagire icyo bavuga kuri iyi moteri y’iterambere ry’igihugu cyacu bigaragarako ifite imyenge ikaba igenda imena amavuta!

      Ibyatangajwe sibyo namba!ntabwo abarimu 85 ku ijana batsinzwe ibizamini,abatsinzwe ibyo bizamini ni 85 ku ijana by’abashakaga akazi ko kuba abarimu. Bidatangajwe neza Hari uwakeka ko abarimu bacu Ari abaswa Kandi Atari byo!

    2. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini

    3. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini

    4. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini

    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

    1. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
      Ibyo ubuga ntabwo ubizi!!Ubu c ntabize muri NUR batsinzwe?Niba utarubizi ubimenye.

    2. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
      Ibyo ubuga ntabwo ubizi!!Ubu c ntabize muri NUR batsinzwe?Niba utarubizi ubimenye.

    3. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
      Ibintu uvuga waba ubifitiye gihamya n’amakuru afatika?

    4. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
      Ibintu uvuga waba ubifitiye gihamya n’amakuru afatika?

  4. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

  5. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

  6. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

  7. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

  8. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Abajya kwiga uburezi ni babandi bagize amanota make. Kd na mbere abigaga muri KIE bigishaga batabyumva. Mukoze ubushakashatsi mwasanga abatsinze ari abize muri NUR bagishakisha akazi.kd amashuri yigisha uburezi mu byukuri ntacyo biga gusa bibitseho izo theories za education content yo ntayo

  9. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Bagufate pee kuko urababaje, wowese wagiye ugakora ubwobushakashatsi hanyuma hakagaragazwa abatsinze abaribo? please shame on you ibyuvuze ntabyuzi

  10. REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini
    Bagufate pee kuko urababaje, wowese wagiye ugakora ubwobushakashatsi hanyuma hakagaragazwa abatsinze abaribo? please shame on you ibyuvuze ntabyuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *