Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze (REB) giherutse kwima akazi abakandida mu rwego rw’uburezi barushije abandi amanota, kandi ngo cyanze kubatega amatwi ngo gikemure ikibazo cyabo.
Tariki ya 24 Nzeri 2023 ni bwo REB yatangaje ko yahaye akazi bamwe mu bakandida bari ku rutonde rw’abategereje (waiting list) rw’umwaka w’2021 n’2022 ndetse na bagenzi babo batsinze ibizamini byo muri uyu mwaka.
Iki kigo cyagize kiti: “REB iramenyesha abakandida bari ku rutonde rw’abategereje rwa 2021, 2022 n’abakoze ndetse bagatsinda ibizamini byakozwe uyu mwaka wa 2023, ko bamwe muri bo bashyizwe mu myanya y’akazi. Murasabwa kwihutira gusura konte zanyu kugira ngo mwemeze aho mwashyizwe.”
Amakuru BWIZA ifitiye ibimenyetso agaragaza ko REB yatanze akazi ariko bamwe mu bakoze ibizamini mu Kuboza 2022, bari ku rutonde rw’abategereje, kandi bagize amanota agera kuri 91% ntibagahabwa, ahubwo gahabwa abakoze muri uyu mwaka w’2023 barimo n’abagize amanota 70%.


Umwe muri aba bakandida bavuga ko barengana yeretse iki kinyamakuru ko yagize amanota 90% mu kizamini cyo kwigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Kinyarwanda A0). Yagaragaje uburyo hari benshi bakoze ikizamini muri Kanama 2023 bahawe akazi, ariko we akaguma ku rutonde rw’abategereje.
Uyu tariki ya 26 Nzeri yagize ati: “Twakoze ikizamini cyo kwigisha muri December 2022 kuri Kinyarwanda A0, hanyuma mu kwezi kwa Gatandatu basubiza imyanya ku isoko dusanga na Kinyarwanda A0 mu myanya bagaruye nayo irimo, tubajije REB niba tuzongera kudepoza baratubwira ngo si ngombwa ku muntu ufite hejuru y’amanota 70% kuko nibajya gutanga imyanya nitwe bazaheraho ariko ejo bajya gutanga imyanya twatunguwe no kubona badutaye bifatira abakoze ejobundi mu kwezi gushize kwa Munani, tukabona twarazize akarengane.”
Undi mukandida yakoze ikizamini cy’amateka n’ubumenyi bw’Isi (History-Geography A1), agira amanota 75%. Aravuga ko mu bo bakoranye harimo n’uwagize amanota 89% kandi bose bagumye ku rutonde rw’abategereje, akazi gahabwa abakoze muri Kanama 2023 barimo n’abo barushije amanota.
Ngo ubwo yabazaga ikibazo cye, ntacyo abayobozi n’abakozi bo muri REB bamusubije. Ati: “Twagerageje kwegera REB ngo tumenye icyabiteye ntibadusubiza, nabahaye email ntibayisubiza byumwihariko ejo twohereza umuntu kuri REB gusobanuza bamubuza kwinjira kuburyo kugeza ubu ntawuzi icyo duteganirijwe. Mutubarize ikidureganirijwe kuko twarenganye nukuri.”
Hari uwagize amanota 71% na we wakoze ikizamini cya Kinyarwanda A0. Yagize ati: “Njyewe mfite amanota 71. Kandi abo bahaye bageza kuri 70. Muri twebwe abafite za 90, 80 nta kazi bigeze babona. Ntitwumva ukuntu baha umuntu ukoze ejo bundi, turi list, bakageza kuri 70, hari abafite amanota menshi kuri list batigeze bahabwa akazi. List yacu iragenda imara igihe, ita agaciro, hejuru y’uko bahaye akazi utaramara n’ukwezi akoze ikizami.”
Uyu mukandida avuga ko aka ari akarengane. Ati: “Urumva baraduhemukiye. Twasabye gukora ikizamini mu kwa 8, baratubwira ngo umuntu uri muri 70 kuzamura ntasubire mu kizamini. Dutangazwa rero no kubona abo twarushije amanota ari bo bashyizwe mu myanya.”
Aba bose barahuriza ku kuba baragejeje ikibazo cyabo ku bayobozi barimo ushinzwe abarimu muri REB, Léon Mugenzi, ndetse “n’umudamu ushinzwe placement” bamwe ntibagira icyo babasubiza, abandi babasubiza ko byatewe na “sisiteme yagize ikibazo”, abandi bababwira ngo “Tubirimo”. Bigaragara ko hari n’abakoresheje email, na bwo ntibahabwa igisubizo.
Nyuma y’impungenge z’uko bashobora kutarenganurwa, kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 hari itsinda ry’abakandida bahuje ikibazo bagera kuri 20 ryagiye ku cyicaro cya REB kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, rijya kubaza iki kibazo. Bamwe mu bari baririmo batangaje ko batashye badahawe igisubizo kibaha icyizere ko bazarenganurwa.
Umukandida uri mu bagiye ku cyicaro cya REB aravuga ko yakoze ikizamini cy’amateka n’ubumenyi bw’Isi (History-Geography A1). Yagize amanota 74%, ariko ngo hari abakoze muri uyu mwaka w’2023 bakamutanze. Kuri uyu wa 28 Nzeri yagize ati: “Naranahugurutse nigira kuri REB, nagiyeyo ejo. Tugezeyo, tuberetse akarengane twakorewe, baratubwira ngo ni sisiteme yagize ikibazo, ariko ngo umuntu utanyuzwe n’ibyo bamusubije, ngo yajya kurega mu nkiko.”
BWIZA, nyuma yo kugezwaho iki kibazo n’abakandida batandukanye guhera tariki ya 26 Nzeri 2023, yandikiye REB ikiyigaragariza, ariko ntacyo iki kigo cyigeze kivuga.



14 Responses
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
REB uko byagenda kose yahaye akazi ihereye kuri list iriho bene wabo! Mwe mudafite bene wanyu mwiriya nzu ntakazi mwabona! Mugerageze ibibintu perezida wa repubulika abimenye niwe warenganura abantu.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Nange ndi umwe muri abo REB yimye akazi. . Nakoze kuri Ao Kinyarwanda teacher December 2022 ngira 88 ariko waiting list yacu barayisimbutse bihera akazi abakoze ejobundi. Rwose twararenganye baturenganure.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Umva abarenganye bo nibenshi nkatwe twakoze 2021 iryotegeko ryoguhera kuri 70 ritaraza Leo mugenzi ahita arishyiraho twakoze muri math &set bagenzibacu bakoze mundimi ndetse no muri social nabafite 50 bari mukanzi mubyukuri iryotegeko ryari buhere kubakoze mukwa8 twebakaduha imyanyayacu rwose kuko ubwobaherukaga gutanga offer bagarukiye kubafite 67 nabo ntibaba fata bose nono ahise afata abo mukwa 8 nahotwebwe waiting yacu igiye guta agaciro abafite ubushobozi bwokugerayo natwe muza tubarize murakoze
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Ibya REB bigomba guhagurukirwa bimaze kuba agaterera nzamba ,ikibazo niyo ugiye muzindi nzego ntacyo bitanga .urugero abakoze muri 2020 Ku myanya yo kuyobora amashuri yisumbuye batwimye akazi gahari kugeza nanubu .ahubwo ibigo bimwe bagatangamo mutation hagasigara imyanya mubifatanya na leta
Aho iyo ntamuntu wagusinyiye utabona akazi , twarumiwe ntakindi
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Nukuri biteye agahinda pe nanjye nakoze kumwanya wa Librarian naira amanota 72 batwizezaga ko hari imyanya 395 none akazi bagahaye Ubuntu umwe gusa abandi twarihanaguye mugihe abari batsinze bose bari guhabwa akazi ukurikije n’umubare wimyanya yari ihari. Batubarize niba amatanago baba basohoye aba arayo kudukinga mumaso ndetse no kuzuza umuhango. Murakoze
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Twese twese turarira kuko nanjye nakoze muri Librarian batubwirako hari imyanya 395 ariko akazi bagahaye Umuntu umwe gusa baragirango natwe undi mwaka bazabone uko baduha ikarita itukura.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Twese twese turarira kuko nanjye nakoze muri Librarian batubwirako hari imyanya 395 ariko akazi bagahaye Umuntu umwe gusa baragirango natwe undi mwaka bazabone uko baduha ikarita itukura.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Uko nanjye mbona akarengane twakorewe kereka kukabwira President wa Repubulika akaturenganura.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Najye nari nasabye kumwanya secretary accountant ndi mubategereje none ngo ni 70 kdi ubushize byari 50
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Nanjye ndi mubategereje nagize 66. ariko nubwo ubushomeri bumereye nabi; ari nizerako reb ikora ibikwiye kuko nibo baba babona igikwiye gukorwa. nako babatagize pe! Baba bafite inshingano zitoroshye. nugutegereza twihanganye. Imana ishoboze igihugu cyacu natwe batugereho.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Biteye agahinda. Nanjye ndi kuri waiting list bagenzi nanjye twanganije amanita 69 kuri list imwe ya English and French Bari mukazi. Ndabaza. Iryo tegeko ryo gufata abafite hejuru ya70 ryarebega akoze2023 gusa. None kobatatubwije ukuri ngo twongere dukore murumva Atari ukudindiza abantu kweri? Birambabaza nkibaza nti abakozi ba Reb ….nimubambarize abashoboye kugerayo.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Akare ngane karihose nanyje nakoze muri lower primary ngira 61 baribarafashe abafite 50 none ngonimirongirindwi ayonamakabyankurupe.
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Ibya Rebu nagatereranzamba ntimukabyizere ninka betting
REB yimye akazi abakandida benshi barushije abandi amanota, ‘ibima’ amatwi
Muraho neza nange ndi mubanu bamaze gukora ikizamini cyakazi ko kwigisha mu mwaka 2023.nagize 63 2024 nagize 65 ubwo abantu bagize ayo manota ntabwo tuzabona akazi Koko? Rwose ni mudufashe muturwane ho pe