Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishobora kongera kuba isibaniro ry’ibihugu byo mu karere – ICG

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo ishobora kongera kuba isibaniro ry’ibihugu byo mu karere nk’uko byatangajwe n’Ikigo International Crisis Group (ICG) muri raporo yacyo.

Iyi raporo yashyizwe ahagargara mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu mu nkengero z’Umujyi wa Goma mu bice bya Bunagana, Rutshuru na Rumangabo, aho bivugwa ko ikigo cya gisirikare cyaho cyari kigaruriwe na M23 mbere yo kwirukanwamo kuri uyu wa Kane.

Ni mu gihe kandi Uganda ifite ingabo muri Ituri, ndetse ingabo z’u Burundi “mu buryo bw’amayeri” zikaba ziri guhiga inyeshyamba za RED-Tabara muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko ICG ibivuga.

Muri iyi raporo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, ICG ivuga ko ishingiye ku magambo ya Perezida Paul Kagame yavuze mu minsi ishize n’uko ibintu bimeze ubu, u Rwanda rwaba rurimo gutekereza kohereza ingabo muri DR Congo.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na sosiyete sivile ya Goma bo bavuga ko ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha M23 muri iyi mirwano, ibikorwa u Rwanda rwahakanye mu gihe cyashize no mu gihe iyi mirwano yatangiraga.

Mu gihe cyashize ingabo z’u Burundi n’u Rwanda hamwe n’iza Uganda n’u Rwanda zagiye zirwanira mu burasirazuba bwa Congo zivuga ko zikurikiranye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.

Ishingiye ku mateka ya vuba n’ayo mu myaka myinshi ishize y’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda muri Congo, ICG ivuga ko uburasirazuba bw’icyo gihugu bushobora kongera kuba isibaniro ry’ingabo z’ibyo bihugu ziramutse zihahuriye.

ICG ivuga ko kuba ingabo za Uganda ziri muri Congo mu buryo buzwi, n’iz’u Burundi bikaba “bivugwa ko zemerewe mu ibanga na Tshisekedi kujyayo”, bifite icyo bivuze ku Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *