Mu Burusiya, abaturage bari bibumbiye mu mashyirahamwe y’ ubuhinzi bayobowe na Vladimir ILLYCH Lenin, bifashishije ibitekerezo byabo n’ imbaraga bashoboye kwigobotora ingoma ya cyami yari yarabakandamije kugeza ubwo bashinze Repubulika y’ Abasoviyeti ku itariki ya 17 Ukwakira 1917.
Iyi ntsinzi y’ abaturage b’ abahinzi yabyaye ubukominisiti yamamaye Isi yose ariko itera Misiri akanyabugabo kugeza ubwo bigaranzuye ubukoloni bw’ Abongereza mu mwaka wa 1919.
Na nyuma y’ iki gihe abanyapoliki bo muri Afurika y’ Epfo bahise batangira urugamba rwo guharanira ubwigenge bwabo nubwo bitari byoroshye bitewe n’ imizi abagashakabuhake bari bafite.
Uru rugamba rwo kurwanya bagashakabuhake aha muri Afurika y’ Epfo rwagaragayemo abiribura kuko nibo bari baragowe babuzwa amahwemo nk’ uko bishimangirwa na Professor Aboubacar Maiga wigisha muri Kaminza ya Bamako muri Mali.
A.Maiga akomeza yerekana ko ibihugu byinshi bya Afurika bitigeze bimenya amakuru kuri Revolusiyo y’ Abarusiya ariko ntibyabujije ko bagiye bafasha ibihugu byinshi mu guharanira ubwigenge bwabo.
U Burusiya bwafashije ibihugu byinshi mu rwego rwa dipolomasi na nyuma bakajya babafasha mu gisirikare babaha ibikoresho ndetse n’ amahugurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ibihugu biri munsi y’ Ubutayo bwa Sahara bikoresha ururimi rw’ igiportuge nta makuru byari bifite ajyanye na Revolusiyo yo mu Ukwakira ( révolution d’Octobre ).
Na none Senegal yari ifite umwihariko kuko nicyo gihugu cyari gifite abacanshuro barwaniraga u Bufaransa kuva intambara ya mbere y’ Isi itangira, byumvikane ko bari bafite amakuru yose.
Nyuma y’ intambara y’ Isi ya II , Stalin ayobora u Burusiya yazanye amatwara mashya yo kurwanya Leta Zunze za Amerika zumvaga Isi yose yagendera ku matwara yazo nuko intambara y’ ubutita ifata intebe.
Muri iyi ntamabara yabereye ku migabane yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ u Burusiya byarahanganye ibihugu byinshi bicikamo kabiri nka Koreya zombi, Vietnam, U Budage n’ ibindi .
MPLA yafashe amasomo yigaranzura ingoma y’ abakapitalisiti
Angola nicyo cyabaye urugero rw’ amasomo ya revolusiyo y’ Abarusiya kuko abaturage bishyize hamwe bashoboye kwigaranzura ubutegetsi bwari bubabangamiye.
Ku ruhande rumwe , abari bafite ubutegetsi ntibigeze bashyigikira ko politiki y’ Abakominisiti ibaganza ariko byaje kurangira abaturage bose bahagurutse barwanya akarengane k’ abantu bacye babayoboraga babacura ku mutungo w’ igihugu.
Uko gushyira hamwe kw’ abaturage b’ Abarusiya byatumye barushaho kugaragaza ubutwari dore ko aribo batsinze Abadage bayobowe na Adolf Hitler mu ntambara y’ Isi ya II.
Kugeza magingo aya, umurusiya azwiho umurage wo gukora intwaro zikomeye ndetse n’ igihugu cye kikaba intavogerwa nubwo muri 1986 cyagabanyijwemo ibice muri politiki y’ Abanyamerika bise Perestroika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


