Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamaze kugeza umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’uru rwego ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyabaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu harateganywa ko kizamurwa, kikigenga, kikaba ku rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere n’ubuyobozi bwacyo bukagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.
[ad id=”44145″]
Biteganyijwe ko mu gihe uru rwego ruzaba rwigenga umuyobozi mukuru warwo azajya arahirira imbere ya perezida wa repubulika mbere yo gutangira inshingano muri manda y’imyaka itanu azajya atorerwa.
Ubushakashatsi ahanini buri mu nshingano z’iki kigo nibwo bwagiye burushaho kugarukwaho, byitezwe ko buzanarushaho kubahwa n’amahanga, nk’ubwakozwe n’ikigo cyigenga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko RGB izaba ifite n’inshingano zo kwandika imiryango itegamiye kuri Leta ikomoka hanze ubusanzwe yajyaga yandikirwa mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.
Minisitiri Kaboneka yasobanuye ko kuvugurura imiterere ya RGB biri mu rwego rwo gukomeza kuvugurura himakazwa umuco w’imiyoborere myiza.
RGB yagiyeho mu mwaka wa 2010, n’Itegeko nimero 41/2011 ryo kuwa 30 Nzeri 2011, gishishwe kwimakaza imiyoborere myiza mu nzego z’igihugu.
[ad id=”44145″]
Kaboneka yavuze ko guverinoma yasanze ibyiza ari uko RGB yakwigenga kugirango igire ubushobozi, ububashandetse n’ubushakashatsi izajya ikora bukajya bwemerwa nk’ubwakozwe n’ikigo cyigenga, gifite ubwisanzure, kidafite urwego rukireberera.
K
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook
no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


