Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abarimu babiri bafite imyaka 59 na 26 bazira guhohotera abakobwa bane bafite imyaka icyenda bigishaga.
Aba bagabo, umwe wo mu Karere ka Rubavu undi wo mu Karere ka Nyamasheke, bivugwa ko bahohoteye abo bana bato igihe babaga bari kubigisha amasomo y’ikigoroba azwi nka ‘cour du soir’, cyangwa gutoza amasomo.
Ukekwa wo muri Nyamasheke ngo yaba yarafashe ku ngufu batatu muri abo bakobwa nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.
Batawe muri yombi ku ya 30 Mata nk’uko Thierry B Murangira, umuvugizi wa RIB abitangaza.
Murangira yatangaje ko abakekwa bafungiwe muri station za RIB za Shangi na Gisenyi mu gihe hagitegerejwe ko iperereza rirambuye.
Yashimangiye kandi ko RIB itazihanganira abasambanya abana, abafata ku ngufu, n’abakora ibindi byaha.
Yasabye abaturage kureka ibyaha no gutanga amakuru ku ihohoterwa n’ibindi byaha ku gihe.
Icyaha cyo gusambanya abana gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 iyo uregwa ahamwe n’icyaha.
Igihano kigera no ku gifungo cya burundu, iyo uwahohotewe ari munsi y’imyaka 14.


