RIB iri mu iperereza ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu gihuru mu Gatenga yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza kuri dosiye ikekwamo ubwicanyi bwaba bwarakorewe umugore w’imyaka 37, umurambo we wasanzwe mu gihuru mu Murenge wa Gatenga.

Abaturage bavuga ko Chantal Nyiraneza, umubyeyi w’abana babiri, wari utuye mu Mudugudu wa Gashyekero, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, yasanzwe yapfuye abonwe n’abahungu babiri barimo gutema ibyatsi ahagana mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo.

Ku wa Gatatu, umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yagize ati: “Bikekwa ko ari dosiye y’ubwicanyi, ariko kugeza ubu nta kimenyetso cyerekana ubiri inyuma, iperereza riracyakomeza”.

Yavuze ko bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga ndetse yizeza ko umuntu wese ubiri inyuma azatabwa muri yombi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Abaturage bavuga ko Nyiraneza yari umucuruzi wagurishaga cyane ibigori ku mihanda.

Ababibonye bavuga ko umurambo we wavumbuwe mu murima w’ibigori wegereye urusengero rw’abaporoso mu mudugudu wa Ihuriro, ku birometero bike uvuye iwe.

Abaturage bavuga ko ubwo aba basore bombi babonaga umurambo, babimenyesheje umusaza, na we abimenyesha umuyobozi w’Isibo muri ako gace, Cyprien Gatashya.

Uyu ati: “Yarampamagaye nanjye mpita mbimenyesha umuyobozi w’akagari kacu, hanyuma abimenyesha RIB. Duhereye ku byo twabonye umubiri nta bikomere kandi nta maraso wari ufite ariko RIB iri kwiga kuri iki kibazo “.

Abaturage bavuga ko nyakwigendera aheruka kugaragara mu ruhame mu kabari kamwe mbere y’uko umurambo we uboneka.

Umuyobozi w’akagari ka Nyanza, Emmanuel Niyonkuru, yanze kugira icyo atangaza, avuga ko abantu bagomba gutegereza ibizava mu iperereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *