Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko ruri gukurikirana neza ikibazo cy’umuturage witwa Nyirampfabakuze Emeliana wo mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Gisharu Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga uherutse gutangaza ko we n’umuhungu we baturanye, bagabweho igitero n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gicuku.
Mu minsi micye ishize, uyu muturage yabwiye BBC ko abayobozi barimo na gitifu w’Umurenge baje iwe n’ijoro nka saa kumi za mugiondo, bakagusha urugi rwe bakamena n’amategura yo ku nzu ye.
Yavuze ko ko bashobora kuba bamuziza umuhungu we, Boniface Twagirimana uba mu ishyaka rya politiki.
Ubwo uyu muryasngo wasurwaga na Ishema TV, wavuze ko wumva wahunga ku bw’ibyo ugenda ukorerwa.
Uko umuryango ubisobanura: https://youtu.be/2Y6aDdJhoVk
Ivuga kuri ibi, RIB yahumurije aba baturage ivuga ko bakwiye gutuza kuko ngo nabo bazi neza ko ikibazo cyabo iri kugikurikirana.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “ aba baturage barabizi ko ikibazo kiriho gikurikiranwa kandi neza. Ntampamvu yo kuvuga ko bashaka guhunga, nibatuze.”

Uko uyu muryango uvuga ko watewe n’abayobozi mu kiganiro wagiranye na BBC.
Nyiramfakabuze yagize ati: “Baduteye saa kumi za mu gitondo bujya gucya, baraza batera amabuye hejuru y’inzu, barahonda cyane [urugi] ngira ubwoba, ndabyuka mpagarara muri salon. Nkabaza ukora ibyo bakanga kumbwira kugeza urugi ruguye imbere, dusohotse dusanga ni DASSO n’abayobozi duhita dukomera, abaturage barahurura maze bahita bagenda.”
Nyirampfabakuze avuga ko abateye bahise bajya ku rugo rw’umuhungu we baturanye naho bagakora nk’ibi, we ngo yasohotse asimbuka urugo arahunga, kugeza ubu ngo ntibazi aho ari.
Ati: “Abaduteye bari kumwe n’umukuru w’Umurenge, umukuru w’Akagari, umwungirije n’aba DASSO. Abaturage batangaye babonye ari abayobozi bari kutubuza umutekano”.
Arakomeza ati: “Jyewe umwana twari kumwe we ni umusore yabiyahuyeho ngo arebe agiye kubona abona ni gitifu w’Umurenge, ni gitifu w’Akagari na DASSO.
“Ni abayobozi rwose nababonye n’abaturage badutabaye bababonye, abayobozi b’akagari kacu turabazi n’ab’umurenge bose turabazi”.
Nyirampfabakuze avuga ko bari baje n’imodoka bayishyize haruguru ku biro by’Akagari. Avuga ko batamubwiye impamvu bakoze ibi gusa ko bavuze ko bagaruka.
Ati: “Icyo ducyeka baduhora ni uko hari umwana wanjye bafashe none bakaba bavuga ngo natwe tubogamiye kuri uwo mwana.
“Kandi rwose ntabwo tumubogamiyeho, ibyo ubuyobozi budusaba byose turabikora kandi uwo mwana nawe baramwifitiye, [ariko] ubu ntabwo batuma turyama”.
Umwana we avuga ko ari Boniface Twagirimana, uyu yari umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.
Nyirampfabakuze ati: “Bavuga ko yacitse ubu hashize imyaka itatu, niba yaracitse niba bamufite simbizi, ibyo bya FDU nabyo si mbizi”.
Ingabire Clemence uyobora Akagari ka Gisharu yabwiye BBC ko ibivugwa na Nyirampfabakuze atabizi.
Ingabire avuga ko uyu muturage amuzi mu kagari ayobora ariko atarababwira ibyamubayeho.


