1752616401983

RIB na RDB binjiye mu kibazo cya Château Le Marara

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije iperereza ku birego byatanzwe n’abakiriya bavuze ko batishimiye serivisi bahawe muri hoteli Château Le Marara iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Ibi birego bije nyuma y’uko hari ibirori by’ubukwe byabereye kuri iyo hoteli ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025.

Abari bitabiriye ibyo birori bavuze ko hoteli yabasuzuguye, ikabaha serivisi zitanoze ndetse ikananirwa kwitwara nk’ikigo cy’umwuga cyakira abantu.

Hari abagaragaje ko babwiwe ko bazahabwa serivisi zo ku rwego rwo hejuru, ariko bagezeyo babwirwa ibinyuranye.

Umwe muri bo yanditse ku rubuga rwa X agira ati: “Birababaje kubona ubucuruzi bwanga kwirengera amakosa yabwo nyuma yo guhabwa ubwishyu bwose mbere, ndetse bukizeza serivisi za mbere ku rwego rwo hejuru, ariko ntibigerweho na gato.”

Abo bakiriya banavuze ko bategetswe gushaka generator yabo bwite, kuko hoteli itabashije gutanga amashanyarazi ahagije, kandi ko ubwo bagaragazaga ibibazo ku bijyanye n’ibiryo no kwakirwa, ubuyobozi bwa hoteli bwabirengagije cyangwa bukabashyira ku murongo udatanga igisubizo.

Mu gihe RDB yemeza ko iri gukusanya amakuru yose yerekeranye n’iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri, ubuyobozi bwa hoteli Château Le Marara bwahisemo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), buvuga ko bamwe mu bashinje iyo hoteli serivisi mbi, ari bo batubahirije amasezerano y’imikoranire kuko batishyuye ibyo bakoresheje.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yabwiye The New Times ko “icyemezo cyose kizafatwa kizubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Gérald Muzungu, yabwiye yavuze ko akarere kategereje raporo y’iperereza ryatangiye, ariko yemeza ko ikibazo cyafashwe nk’icyihutirwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *