RIB yaburiye abashaka akazi mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwaburiye abantu cyane biganjemo urubyiruko bashukwa bizezwa guhabwa akazi mu bihugu byo hanze nyamara bikarangira bacurujwe aho bakoreshwa imirimo ijyanye n’ubucakara bw’imirimo y’ingufu utaretse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RIB ivuga ko nubwo imibare y’abafatirwa mu cyaha cyo gucuruza abantu igenda igabanuka, abantu badakwiye kwirara ahubwo bakirinda amayeri yose akoreshwa n’ abacuruza abantu babizeza ibyiza mu mahanga.

RIB ivuga ko by’umwihariko muri Nzeri 2022 yatahuye abantu bari bari kugerageza kujya gucuruza abakobwa muri Oman, ariko bahita babagarura mu gihugu nk’uko byasobanuwe na Peter Karake ushinzwe kurwanya iterabwoba muri uru rwego, avuga a na RBA dukesha iyi nkuru.

RIB igaragaza kandi ko kubera imiterere mibi y’akazi kanahabanye nako baba basezeranyijwe iyo babonye utabaza wese bihutira kumugarura mu gihugu.

Mu mwaka wa 2018 habonetse ibirego by’iki cyaha 49, muri 2019 haboneka ibirego 53, muri 2020 haboneka 33, naho mu mwaka wa 2021 haboneka 27, muri uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka ibirego byiki cyaha 20.

Ibi bivuze ko mu myaka ine ishize habonetse ibirego 182, birimo abakorewe iki cyaha 302 barimo abakobwa 231 n’ abahungu 71.

Muri aba abagera kuri 106 bagiye kugurishwa babeshywa akazi, mu gihe 76 bagiye babeshywe ubukwe cyangwa Urukundo.

Abacurujwe bagaruwe mu Rwanda ni 56, benshi bakaba baravuye mu bihugu birimo Kuwait 19, Uganda 06, Saudi Arabia 7 na Oman 7.

RIB ikaba isaba abantu gushishoza cyane cyane mu gihe bizezwa ibitangaza nabantu bahuriye ku mbugankoranyambaga bataziranye imbonankubone.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *