Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abandi umunani bahuriye mu rubuga rwa WhatsApp rwitwa Rich Gang aho bakurikiranyweho gufata no gusakaza amashusho agaragaza imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aba bantu bafashwe ku itariki ya 17 Mutarama 2025.
Ati: ” “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”
Aba bafashwe nyuma y’amashusho yagiye hanze mu cyumweru gishize yerekana umukobwa byavuzwe ko ari Emelyne uba ari kwikinisha akoresheje icupa ry’inzoga
Abafashwe barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.
Muri abo bose bafashwe, barindwi muri bo bakurikirwanywe bafunze mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB itangaza ko abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.










One Response
“Sura si Roho”
Imigani 11:22
“Umugore w’uburanga ariko utagira ubwenge, ni nk’impeta ya zahabu ikwikiye ku kizuru cy’ingurube.”
Aba twita abantu ko ubanza bose atari abantu ra??? nukuri Twajwemo
Imana ibyoroshye