Urwego rw’Igihugu rw’Ubutenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko uyu muyobozi w’imyaka 51 yafashwe tariki ya 11 Nyakanga 2025, akurikiranweho gusambanya uwo mwana w’umukobwa, biturutse ku cyaha cyo kumutera inda. Uwo mwana akaba yarabyaye afite umwana.
Ibyaha bivugwa byabereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Kabarondo, Umurenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero mu kwezi kwa Mata 2015.
Dr. Murangira yanibukije abanyarwanda ko iki ari icyaha gikomeye, kidasaza, kandi kigomba guhanwa.
Yanasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kugira ngo ababigizemo uruhare bagirweho ubutabera.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023, rigena igifungo kuva ku myaka 20 kugera ku myaka 25.
Uyu gitifu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gatumba, aho dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 16 Nyakanga 2025.


