Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 7 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwataye muri yombi Igabe Egide rumukekaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mpimbano, yanditseho ko yayikuye muri kaminuza ya Atlantic International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itabwa muri yombi rya Igabe https://bwiza.com/?Ukekwaho-gukoresha-impamyabumenyi-mpimbano-ya-PhD-yafunzwe
Uwo munsi, iyi kaminuza yanyomoje aya makuru, yemeza ko “Dr Egide Igabe” yarangirijeyo amasomo ya PhD, bikaba byemezwa n’inyandiko za burundu ziri mu biro by’Umwanditsi wayo.
Yagize iti: “Atlantic International University iremeza ko Dr Igabe Egide yarangije amasomo muri porogaramu yacu ya PhD. Aya makuru yagenzuwe mu nyandiko za burundu ziri mu biro by’Umwanditsi wa AIU.”
Soma inkuru irambuye https://bwiza.com/?Kaminuza-ya-AIU-yemeje-ko-Igabe-Egide-ufunzwe-yizeyo-PhD
Kuvuguruzanya kwa RIB n’iyi kaminuza kwatumye abenshi bibaza aho ukuri kwaba kuri, bamwe batangira kuvuga ko uru rwego rwaba rwarataye muri yombi Igabe rutabanje gushishoza, cyangwa se gukora iperereza.
Ariko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry nyuma y’ibyatangajwe n’iyi kaminuza, kuri uyu wa 9 Mutarama yavuze ko uru rwego rufite impamvu zifatika zituma rukomeza gukeka kuri Igabe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Dr Murangira kuri Twitter, yasobanuye ko icyatumye Igabe akekwaho gukoresha PhD mpimbano, ari uko icyemezo cye gihwanisha n’impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga kizwi nka ‘Equivalence’ ari igihimbano.
Yagize ati: “Icya mbere RIB yashingiyeho imukurikirana ni Equivalence y’impimbano, ibyo bituma ubuziranenge bwa PhD ye bwibazwaho, bikaba birimo gukorwaho iperereza.”
Ubwo RIB yatangazaga ko yataye muri yombi Igabe, yavuze ko imufungiye kuri sitasiyo yayo ya Kicukiro, mu gihe ikora dosiye ye ngo iyishyikirize Ubushinjacyaha.

20 Responses
RIB yasobanuye impamvu yagize amakenga kuri PhD ya Igabe
Murahinduye!!!!!
Ko mutavuze equivalence mukanya PhD?

Humm!! Ntibizoroha kbx
Bizagorana ndumva arumwere cyereka niba haribindi akurikiranyweho.

PHD ntijya iba impimbano cyeretse hari ikindi bamushakaho

Nonese ko PHD ko ari yo yari impimbano muhinduyemo Equivalence gute? Nonese wagira Phd iri original ukabura Equivalence koko ikoreshwa kuri 1000Fr yonyine? kdi na bwo ari ugukora declaration dossiers zikoherezwa online ukazajya kuyifata? Ibi bintu ni urubwa no gusebanya. RIB nimwemere ko habayeho ubunyamwuga buke. Ibyatangajwe ntabwo byari byakorewe ubushishozi none murimo guhinduranya ibirego. Mwisubireho

UBU UYUMUNTU MUFITE ICYO MUMUSHAKA HO TU, NIKO INKOTANYI ZIKORA

Dushingiye ,kubuhamya atangirwa Igabe egide ,na kaminuza ,yizemo akwiye kurekurwa, nyuma byana byiza ,aho yatsindiye, akazi akagakora ntacyo ,acyemangwa ,kdi RIB kugenzura iyo mpamyabumenyi ndunva ntacyaha ,ahubwo Nuko yamaze kumenya ,amakuru yinvaho ntimurekure nicyo kibazo nunva ,yarekurwa kuko ,arengana.

Ariko mwarekuye inzirakarengane Koko PhD ivuyeho muzanye ibindi bibazo kuki ataribyo mwavuze mbere hose se

Igabe Egide ndamuzi % twariganye ubuhanga yari afite, ntabwo kuba yabona PHD byaba ari igitangaza, ahubwo ku myaka ye nokuba Leta itamuzi aricyo mbona bitwaje bamuta muri yombi naho ibindi byose rwose ni ugushaka gutesha umuntu umutwe. njye kuruhande rwanjye namugira umwere

Njyewe wenda habayeho kugira isoni zo kugaragaza ko iperereza ryakozwe nabi , ariko ni umwere kuruhande , gusa Leta irebe ishyire mugaciro uwo mu nyarawanda arekurwe , Congrats Igihe.com