Abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'ubutabera ubwo hatangizwaga izi politiki

RIB yasobanuye impamvu yoherereza ubushinjacyaha na dosiye zirimo ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Colonel (Rtd) Jeannot Ruhunga, yasobanuye impamvu boherereza ubushinjacyaha dosiye zose zirimo n’izirimo ubusa zakabaye zishyingurwa.

Ku wa 10 Mutarama 2023 ubwo Minisiteri y’ubutabera yatangizaga ku mugaragaro politiki y’uburyo bwo gukemura amakimbirane n’iy’ubutabera mpanabyaha yitezweho kugabanya ubucucike mu magereza, Col. Ruhunga yasobanuye ko RIB igengwa n’amategeko atayemerera gushyingura dosiye.

Col. Ruhunga yagize ati: “Nk’ubu amategeko tugenderaho ku rwego rw’ubugenzacyaha ntidushobora gushyingura dosiye. N’iyo twabona ko nta kintu kirimo, iyo umuntu yareze, dosiye irakorwa tukabona ko nta mpamvu yo kuyiregera mu bushinjacyaha.”

Gusa ariko ngo n’ubwo RIB ibona dosiye itakabaye yoherezwa mu bushinjacyaha, iba isabwa kuyoherezayo, bukaba ari bwo buyifataho icyemezo. Ati: “Byanze bikunze tugomba kuyoherezayo, bugafata icyemezo cyo kuyishyingura kandi ibyo byose ugasanga byongera akazi katari ngombwa.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko hari ubwo aya mategeko aba intandaro yo gufungirwa mu magereza ku bwinshi kw’abakekwaho ibyaha, bigateza ikibazo cy’ubucucike bwatumye hatekerezwa kuri iyi politiki nshya ya Minisiteri y’ubutabera.

RIB ni urwego rwashyizweho n’itegeko No12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, riyiha ububasha bwo gukora inshingano yo kugenza ibyaha, yakorwaga mbere n’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe kugenza ibyaha guhera kuva mu mwaka w’2000. Ikora dosiye, ikayishyikiriza ubushinjacyaha, na bwo bukayiregera urukiko.

Abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z'ubutabera ubwo hatangizwaga izi politiki
Abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’ubutabera ubwo hatangizwaga izi politiki

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *