RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu bafashe abantu 11 bakurikiranweho kwangiza ibikorwa remezo n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zingana na toni imwe n’igice (1,5) mu Turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi na Bugesera.

Mu bafashwe harimo abiba insinga z’amashanyarazi mu mazu, abazitunda, abazigura ku bazibye, abazikusanyiriza hamwe, n’abazirangura. Izafashwe zifite agaciro ka 20,750,000FRW.
Aba bakurikiranweho ibyaha bitatu aribyo: kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi n’ubujura. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro na Nyarugenge.
RIB iraburira inihanangiriza abangiza ibikorwa remezo kubireka kuko bigira ingaruka zikomeye ku iterembere ry'Igihugu.

