Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Hassan Cyuma, aravuga ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha rwamaze kwinjira ku kibazo cy’amapingu yasanzwe iwe mu rugo.
Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena ni bwo Niyonsenga yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko urugo rwe rwatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapingu, akavuga ko bisa n’aho bamushakaga ku ngufu.
Umukozi wa Cyuma yabwiye itangazamakuru ko abashakaga umukoresha we bari bambaye imyenda ya gisivili, bari mu modoka y’umweru ya Vigo ifite ibirahuri byijimye.
Niyonsenga usanzwe akorera Ishema TV mu butumwa yanditse kuri Twitter asa n’utabaza, yavuze ko abari bamuteye amapingu bari bitwaje bigaragara ko ari aya Polisi y’u Rwanda.
Ati: “Ndatabaza ku mpamvu z’umutekano muke, ku isaha ya 11h50 mu rugo iwanjye haje abantu bambaye civile bari muri Vigo banshaka ku ngufu, ariko bahataye amapingu ya Rwanda National Police afite nimero 1536, ariko kugeza ubu ntabwo Police iraza.”
Umuvigizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera avugana n’umunyamakuru wa BWIZA, yavuze ko yagiriye Niyonsenga inama yo gutanga ikirego nyuma yo kumwandikira ubutumwa amutabaza.
Ati: “Yanyoherereje ubutumwa bugufi. Namugiriye inama ko yatanga ikirego.”
CP Kabera yunzemo ko Polisi iteganya gufatanya na RIB kugira ngo hamenyekane impamvu amapingu yayo yageze aho yavanwe.
Niyonsenga avuga ko ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu abagenzacyaha ba RIB bageze ku rugo rwe bagafata amafoto ndetse bakanagira ibyo bamubaza, mbere yo kujyana na bo ku cyicaro cy’uru rwego ku Kimihurura.
Ati: “Haje imodoka zimwe zijya aho ibyaha byabereye ni uko barapima, mu gupima bagombaga gufata amashusho ariko izo nzego zitandukanye nanjye barambaza. Abo namenye ni abo muri RIB ariko hari n’abandi batigaragaza badashaka kuvuga amazina yabo.”
Niyonsenga avuga ko nyuma yo guhatwa ibibazo hanabajijwe umukozi we, birangiye abagenzacyaha ba RIB bamusaba kujyana na bo mu modoka yabo kugira ngo ajye gutanga ikirego, ibyo ngo yanze.
Uyu munyamakuru avuga ko nk'”Umunyarwanda ukunda igihugu cye” atarega Polisi y’igihugu, ko ahubwo icyo yifuzaga ari uko uru rwego rwaza gutwara igikoresho cyarwo, gusa nanone RIB igakora iperereza ryerekana uwazanye ariya mapingu ye.
Avuga ko nyuma yo kugera kuri RIB hakozwe inyandikomvugo yerekana ibyo abagenzacyaha babonye, mbere yo guhatahana n’umushoferi we.
BWIZA yavuganye n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kumenya niba koko yarakoze iperereza kuri ariya mapingu n’icyaba cyararivuyemo, atubwira mu butumwa bugufi ko aduha igisubizo mu gihe cya vuba.
Indi inshuro umunyamakuru yahamagaye Dr Murangira ntibashoboye kuvugana kuko atitabye terefoni ye y’akazi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


