Rickman yishyuriye Sheilah Gashumba itike y’igitaramo cya Beyoncé

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Sheilah Gashumba yishyuriwe arenga miliyoni 2 n’umukunzi we, Rickman Manrick kugira ngo bazajyane kureba igitaramo Umunyamerikakazi Beyoncé azakorera mu mugi wa Stockholm muri Suwede.

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 ni bwo Gashumba yagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 27. Mu mpano yahawe harimo kwishyurirwa itike yo kuzareba igitaramo cya Beyoncé

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sheilah Gashumba yatangaje ko yishyuriwe n’umukunzi we, itike yo kuzitabira igitaramo cya Beyoncé kizaba muri Gicurasi 2023.

Ati: “Ubwo Beyonce yatangazaga ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka imigi, navuze ko nashakaga kureba igitaramo cye kimwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Tekereza uwanguriye itike yo kurebana Beyoncé na we i Stockholm muri Gicurasi nk’impano y’amavuko!! Urakoze rukundo rwanjye, Rickman Manrick! Bwa mbere muri Suwede.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse Uganda, Rickman yishyuriye umukunzi we miliyoni ebyiri n’ibihumbi magama atatu by’amashilingi akoreshwa muri Uganda kugira ngo azarebe Beyoncé ari gutaramira muri Suwede.

Si iyo mpano uyu mukobwa ufite se w’umuherwe yahawe yonyine, dore ko nyuma yo gutangaza ko yaguriwe itike, yahise yerekana izindi mpano yahawe, izo mpano ni nka iPhone 14, iPad n’indabo. Gusa ntabwo yigeze atangaza uwazimuhaye ariko bivugwa ko na zo zavuye kuri Rickman.

Nubwo Sheilah Gashumba aryohewe n’urukundo rwe na Rickman Manrick, ntabwo se Frank Gashumba anyuzwe nuko umukobwa we abanye n’uyu musore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *