Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna mu muziki, ari gupanga gukora ubukwe n’umukunzi we Asap Rocky bamaze imyaka igera kuri itatu bakundana.
Rihanna w’imyaka 35, utwitwe umwana we wa kabiri, arashaka cyane gukora ubukwe na se w’abana we, Asap Rocky nk’uko yabitangaje ubwo yakoraga igitaramo mu irushanwa rya Super Bowl LVII muri Arizona.
Ati: “Gukora ubukwe no kubyara undi mwana ni zo ntego zanjye muri aka kanya.”
Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu muhanzikazi ashaka kwibaruka umwana w’umukobwa nyuma y’uko uwa mbere yari Umuhungu.
Gikomeza kivuga ko Rihanna ari gupanga gukora ubukwe n’umukunzi we, Asap Rocky mbere y’uko yibaruka umwana atwite.
Abari hafi ya Rihanna, bavuze ko ashaka gukora ubukwe bw’agatangaza kandi ashaka ko buzabera ku ivuko rye, muri Barbados ku mucanga. Abazabwitabira bazaryoherwa n’amafunguro aryoshye y’iwabo ari nako bazaba bumva umuziki w’umwimerere.
Aba batanze amakuru bakomeza bavuga ko ubu bukwe buzaba ari mu mpera z’icyumweru ndetse ngo hazaba hari n’ibyamamare nka Adele, Beyoncé na Jay-Z ndetse n’abandi.
Nubwo Rihanna ashaka ko ubukwe bwe bubera iwabo hari andi makuru avuga ko we n’umukunzi bari gutegura ibirori byoroheje by’ubukwe bwabo, bizabera muri Los Angeles. Biteganyijwe ko bizaba mu ibanga, ibindi nyirizina bizabera ku ivuko ry’uyu muhanzikazi wamampaye mu ndirimbo nka Diamond, Man Down n’izindi.
Rihanna yatangiye umwaka neza aho yawutangiranye n’indirimbo nshya ‘Left me up’ yasohoye nyuma y’umwaka yari amaze adakora ndetse akaba azayiririmba mu bihembo bya Oscar bizatangwa ku wa 12 Werurwe 2023.

