Rihanna atwite umwana wa kabiri nyuma y’amezi 9 yibarutse

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Rihanna ubwo yasusurutsaga abitabiriye umukino wa Super Bowl yo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023, yatunguye abantu nyuma yo kubagaragariza ko atwite umwana wa 2 nyuma y’amezi icyenda yibarutse imfura.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu cyumweru gishize, Rihanna yabajijwe niba hari udushya azagaragaza mu gihe cyo gutaramira abazitabira Super Bowl byaraye bibereye kuri sitade ya Arizona. Yasubije agira ati: “Ndatekereza kuzana umuntu. Sinzi neza, tuzareba.”

Mu bisanzwe, abafana bakekaga ko avuga ko azajyana umwe mu bahanzi benshi yakoranye na we mu gihe cye nka Eminem, Drake cyangwa se Jay-Z, gusa we yavugaga undi mwana agiye kwibaruka.

Uku gutwita kwa Rihanna yabihamirije ubwo yaririmbaga yambaye imyenda itukura igaragaza ko atwite, mu gihe ababyinnyi be bari hasi ku rubyiniro bo bambaye imyenda y’umweru. Ni ibirori byashimishije abari babyitabiriye.

Nyuma yo kugaragaza ko atwite inda y’amezi atatu, byatunguye abantu benshi kubera ko nta gihe kinini cyari giciyeho agaragaje umwana we wa mbere, dore ko hari hashize amezi agera ku icyenda gusa yibarutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *