Rihanna yaba yatandukanye na A$AP Rocky biteguraga kwibarukana imfura?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko umuhanzi Robyn Rihanna Fenty NH yamaze gutandukana na Rakim Mayers uzwi nka A$AP Rocky, umuraperi bakundanaga.

Rihanna na A$AP Rocky bikomeje kuvugwa ko batandukanye, mu gihe bombi biteguraga kwibaruka imfura.

Intandaro y’itandukana ry’uriya munya-Barbados n’umukunzi we bivugwa ko ari uko biheruka kumenyekana ko A$AP Rocky yamuciye inyuma.

Ni inkuru yazamuwe bwa mbere n’uwitwa Louis Pisano, mbere yo gusamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu inkuru y’itandukana rya bariya bahanzi bombi riri mu biri kuvugwaho cyane kuri Twitter, dore ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru tweets zirenga 500,000 zarivugagaho.

Pisano yanditse kuri Twitter ko “Rihanna na ASAP Rocky batandukanye. Rihanna yatandukanye na we nyuma yo kumufata amuca inyuma kuri Amina Muaddi.”

Uyu Amina Muaddi asanzwe ari inshuti y’umuhanzi Rihanna, nyuma yo guhuzwa ahanini no kuba mu bihe byashize yaragiye amukorera inkweto zo kwambara. Rihanna mu minsi itatu ishize yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram inkweto yakorewe n’uriya mugore.

Usibye kuba Amina ari inshuti ya Rihanna, Pisano yavuze ko ibye na A$AP Rocky atari bishya kuko mu myaka yashize bagiye bagaragara kenshi bari kumwe, ndetse bakaba bari banasangiye iduka ry’inkweto.

Bivugwa ko aba bombi baciye inyuma Rihanna mu minsi ishize ubwo bari bahuriye i Paris mu Bufaransa muri gahunda yo kumurika imideri.

Kugeza ubu yaba Rihanna cyangwa A$AP Rocky nta wuragira icyo atangaza ku makuru y’itandukana ryabo.

Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020.

Muri Gicurasi 2021, A$AP Rocky yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe.

Muri icyo kiganiro uyu muraperi yatangaje ko yishimiye kuba ari mu rukundo n’umuntu umwe by’umwihariko, ati: “Ni we wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha.

A$AP na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.

Rihanna muri Mutarama 2020 yatandukanye n’Umuherwe Hassan Jameel bakundanaga, mu gihe A$AP Rocky yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kendall Jenner bakundanye mu 2017 n’umunyamideli wo muri Brésil witwa Daiane Sodré.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *