Rihanna yibarutse imfura

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Robyn Rihanna Fenty n’umukunzi we akanaba umuraperi A$AP Rocky, bamaze kwibaruka imfura yabo.

TMZ yatangaje ko ifite amakuru y’uko uyu mwana w’umuhungu yavutse tariki ya 13 Gicurasi, avukira i Los Angeles.

Muri uyu mujyi ni na ho Rihanna aheruka kugaragara ari mu ruhame, ubwo ku wa 09 Gicurasi we na A$AP Rocky bagaragaraga bafata ifunguro ahitwa Giorgio Baldi.

Kugeza ubu izina ry’imfura yabo ntiriramenyekana.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Rihanna n’umukunzi we batangaje ko bitegura kwibaruka imfura, mbere yo gusohora amafoto yashyizwe hanze mu bihe bitandukanye agaragaza uriya muririmbyi akuriwe.

Urukundo rwa Rihanna na A$AP Rocky rwatangiye kunugwanugwa mu mpera za 2020.

Muri Gicurasi 2021, uyu mugabo yabwiye GQ Magazine ko Rihanna ari urukundo rw’ubuzima bwe. Icyo gihe ntabwo yigeze aruvugaho byinshi, ariko yavuze ko “Ni we wenyine.”

Yabajijwe ku bijyanye no kwibaruka mu gusubiza avuga ko ari ibintu byamushimisha, ati “Ntekereza bizaba ari igitangaza. Nzaba ndi umubyeyi utangaje. Nzagira umwana w’umuhanga cyane.”

A$AP na Rihanna bari barakunze kugirana ubucuti bwibazwagaho mu itangazamakuru guhera mu 2013.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *