Rio Ferdinand arasaba kwigana imyigaragambyo yamagana ivangura nk’iherutse muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umukinnyi Raheem Sterling yibasiwe n’abafana kubera ibara ry’uruhu rwe kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ikipe ye ya Man. City yatsinzemo Chelsea 2-0, Rio Ferdinand wakiniye Man. Utd asanga mu Bwongereza bakwiye kwigana imyigaragambyo nk’iya NFL (National Football League) yo muri Amerika mu kwamagana ivangura rishingiye ku ruhu ryongeye kwigaragaza ku bibuga byo muri iki gihugu.

Biravugwa ko umukinnyi Raheem Sterling kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza ku kibuga Stamford Bridge yibasiwe n’ibikorwa by’ivangura mu mukino wahuzaga Man. City na Chelsea, igipolisi kikaba kivuga ko kiri gukora iperereza kuri iki kibazo nyuma ya video isebanya yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga uyu mukino urimo kuba.

0 PAY
Aubameyang na we aherutse guterwa igishishwa cy’umuneke

Ibi bikaba bije nyuma y’iminsi rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang ajugunyiwe igishishwa cy’umuneke ubwo ikipe ye yari ihanganye na Tottenham muri derby y’amajyaruguru ya London nk’uko ikinyamakuru Mirror dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza akaba na myugariro wa Manchester United, Rio Ferdinand akaba yababajwe n’iri vangura rishingiye ku ruhu ryongeye kwigaragaza, akaba yasabye ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bakwiye gutera ikirenge mu cy’umukinnyi Collin Kaepernick wo muri National Football League muri Amerika wigaragambije apfukama hasi mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu abandi bahagaze bigatuma na bagenzi be bamukurikiza.

colin kaepernick nfl boycott tim tebow mets quarterbacks race card nteb

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ferdinand yagize ati: “ Tugiye gukomeza kwemera iyi myitwarire y’ivangura ngo ikomeze??? Byose kubera gutera umupira! !”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *