Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, kuri uyu wa Mbere yatsinzwe bwa mbere kubera itegeko rye rirebana no kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda nyuma y’uko inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite isabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye mbere y’uko indege zizatwara aba bantu zihaguruka.
Muri gahunda y’u Rwanda, itarashyirwa mu bikorwa, abasaba ubuhungiro bageze ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza mu mato mato, bazoherezwa mu Rwanda aho dosiye zabo zizigwaho bari, ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe ururizwa indege ngo ihaguruke kubera ibibazo bikomeje gukurikiranwa by’amategeko.
Mu rwego rwo guhangana no kwitambikwa n’inkiko, guverinoma ya Sunak iri gutambutsa umushinga w’itegeko, binyuze mu nteko ishinga amategeko, rizabuza izindi mbogamizi z’amategeko mu gutangaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ku basaba ubuhunzi.
Abasenateri batatowe mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena, ahanini bagizwe n’abahoze ari abanyapolitiki n’abayobozi muri guverinoma, batoye ko hakorwa ivugururwa risobanura ko indege zishobora guhaguruka ari uko amasezerano, azashyira mu bikorwa amategeko arengera umutekano w’abasaba ubuhungiro mu Rwanda, ryaba rimaze gushyirwa mu bikorwa.
Abasenateri batoye kandi ubugororangingo buvuga ko aya mategeko agomba kubahiriza byimazeyo amategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’imbere mu gihugu, n’ubundi busaba ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rutekanye ku mpunzi mbere y’uko indege zigenda.
Icyakora, Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite) yatowe ifite imbaraga kurushaho, ishobora gukuraho impinduka mu cyiciro cya nyuma mu buryo buzwi ku izina rya ” Parliamentary ping-pong” kandi amategeko ashobora gukomeza kwinjira mu gitabo cy’amategeko adahinduwe.
Bamwe mu ba badepite binubiye ko amategeko nk’uko yateguwe ubu azasaba u Rwanda gufatwa nk’igihugu gifite umutekano hatitawe ku bimenyetso nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, ivuga.
Christopher Tugendhat, Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi ry’aba conservateurs, yashinje guverinoma kwitwara nk’ishyaka riri ku butegetsi mu gitabo cya George Orwell cyitwa “1984”.
Ati: “Uyu mushinga w’itegeko uramutse ugiye mu gitabo cya sitati uko uri ubu, u Rwanda ruzaba igihugu gifite umutekano hatitawe ku kuri”.
Sunak yavuze ko yifuza ko indege ya mbere ijya mu Rwanda izahaguruka mu mezi make ari imbere, mbere y’amatora rusange ateganijwe mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka, bityo akaba ashobora kubahiriza umuhigo yatanze wo “guhagarika ubwato” bw’abimukira.
Abasaba ubuhungiro barenga 2500 bamaze kugera mu Bwongereza mu bwato buto kugeza ubu uyu mwaka. Mu mpera z’icyumweru gishize, umukobwa w’imyaka irindwi yapfuye agerageza kugera mu Bwongereza nyuma y’uko ubwato buto bwari bumutwaye burohamye ku nkombe z’u Bufaransa.
Mu isuzuma rirambuye ry’imari ryerekeye politiki y’u Rwanda, kuwa Gatanu, ishami ry’imari ya leta y’u Bwongereza ryavuze ko bizatwara andi miliyoni 600 z’ama pound (miliyoni 762 $) yo kohereza impunzi 300 za mbere.


