RNC: Dr Rudasingwa Theogene yahiritswe ku butegetsi na Majoro Higiro

Sangiza iyi nkuru

Hashize igihe abantu benshi bibaza aho uwarusanzwe ayobora RNC Rudasingwa Theogene yaburiye ariko amakuru dukesha abimbere muri iryo shyaka bakaba bavuga yuko ubu ishyaka rya RNC ubu riri mu biganza bya Maj. Robert Higiro.
rudasingwa-2
Ibi bije nyuma y’aho Majoro Robert Higiro ashyize mu majwi Dr Rudasingwa na Gen Kayumba Nyamwasa bavuzweho ko bari barateguye umugambi w’ubwicanyi ukaza kuburizwamo. Majoro Higiro akaba yarasabaga aba bagabo bavuzwe hejuru ko gusaba imbabazi z’ibiba bakoze bakiri mu Rwanda.
ibi kandi byari byaragizwe ibanga kugira ngo bidaca igikuba muri iryo shyaka n’ubundi riri gucumbagira kubera ko abayoboke baryo bari kugenda barisezerera abandi bakibera za baringa.
Kayumba-mushya
Iby’iyi coup d’etat yakozwe na Higiro Robert ikaba yarateguwe na bamwe mu bayoboke ba RNC bo hejuru batishimiraga uburyo Theogene Rudasingwa yakomeje kuyogoza umutungo wiryo shyaka ndetse aho bakomeje kumushyira mu majwi yuko n’inzu abamo amafaranga ayishyura ari ayiryo shyaka kandi atabyemerewe.
higiro
Amakuru dukesha abantu bakurikiranira hafi imibereho y’iryo shyaka batumenyesheje y’uko nyuma yaho Maj. Higiro Robert ariwe usigaye ahagararira iryo shyaka mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no muzindi nama z’iryo shyaka.
Ni nawe usigaye uziyobora.Ibi rero byahise bibemeza yuko Rudasingwa Theogene yubikiwe imbehe ngo ndetse ntibizahagararira aho kuko bashaka no kumujyana mu nkiko bakanamukurikirana akaryozwa umutungo wiryo shyaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *