Ikipe ya Vipers yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda, yemeje umunya-Brésil Roberto Oliviera Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wahoze atoza Rayon Sports nk’umutoza wayo mushya.
Robertinho yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iriya kipe ifite ibikombe bine bya shampiyona ya Uganda, akazungirizwa n’umunya-Portugal, Marcelo Cardoso.
Robertinho yagizwe umutoza wa Vipers nyuma yo gutoranywa mu batoza 84 bari basabye akazi kayo, nk’uko byatangajwe na Denis Luganda ushinzwe amategeko muri iriya kipe.
Luganda uyu yavuze ko bahisemo Robertinho nyuma yo kumubona nk’amahitamo meza y’umutoza bifuzaga.
Perezida wa Vipers, Lawrence Mulindwa, yashimiye itsinda ry’abatekinisiye babafashije guhitamo Robertinho ahamya ko afite imico iriya kipe yari ikeneye.
Ati: “Twabonye umukandida wa nyawe. Twari dukeneye umutoza ufite ubumenyi bujyanye no gushyiraho ingamba ndetse n’ubuyobozi, wahanga udushya kandi waha icyerekezo ibikorwa by’ikipe kugira intego zayo zigerweho.”
“Twari dukeneye umutoza ushobora kuzana impinduka zifatika muri iyi kipe, ufite imitekerereze ikomeye yo gutsinda kuko dushaka kuzaba ikipe ya mbere ku mugabane wa Afurika.”
Robertinho wavuze ko yishimiye kuba umutoza w’iriya kipe, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugutwara ibikombe no gukina umukino usatira izamu.
Uyu munya-Brésil yatoje Rayon Sports kugeza muri 2019, ayivamo ayihesheje ibikombe birimo icya shampiyona.
Yatoje kandi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, ayivamo mu mwaka ushize nyuma yo guhura n’ikibazo cy’ibya ngombwa byemewe na CAF.


