RSSB igiye gusohora urutonde ruvuguruye rw’imiti yishyurwa kuri Mutuelle de Santé

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Gatandatu, kizasohora urutonde ruvuguruye rw’imiti yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kandi rukajya ruvugurwa buri mwaka hagamijwe gukemura ikibazo cy’imiti gikunze kugaragazwa n’abakoresha ubu bwisungane.

Bakunze kuvuga ko basabwa kujya kuyigura muri za Pharmacie biyishyuriye ikiguzi cyayo 100%.

Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko ibi bigo by’ubuvuzi biba bifite imiti yose byemerewe gutanga, nkuko byavuzwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Busanza, Uwineza Providence wemeza ko baha umurwayi imiti yose yandikiwe.

Yabwiye RBA ati “Imiti yose twemerewe kuba dufite irahari kandi umurwayi watugana turayimuha, ariko hari imiti tutemerewe iyo ntiwayibona ngo ube wayibona kandi twandikira umurwayi imiti twmewrewe ku rwego rwacu turayimuha.”

Nubwo bimeze bityo ariko bamwe mu baturage bahamya ko hari ibigo nderabuzima n’ibitaro bibasuzuma ariko bikabasaba kujya kugura imiti hanze y’ibitaro kandi bakiyishyurira 100% igiciro cyiyo miti kandi bafite ubwisungane mu kwivuza.

Ibi bibazo ni nabyo abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena bahuye nabyo mu ngendo bakoze hirya no hino mu gihugu muri uku kwezi, maze bahitamo gutumira RSSV ngo ibitangeho ibisobanuro.

Abasenateri kandi bagaragararije RSSB ko hari bamwe mu bakozi b’iki kigo begereye abaturage barangwa na serivisi zitanoze, ku buryo byaba byiza bongeye gutozwa.

Ibyerekanywe n’abasenateri byatanzweho ibitekerezo n’ubuyobozi bwa RSSB, ndetse busezeranya gukomeza gukorana n’izindi nzego ngo hanozwe serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko ibireba abivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza cyane cyane RAMA na Mutuelle de Santé, netse ngo ubu hari kuvugurwa urutonde rw’imiti yishyurwa n’ubu bwisungane nkuko byasobanuwe na Dr. Regis Hitimana umuyobozi wungirije w’iki kigo.

Biteganyijwe ko imyanzuro izava muri ibi biganiro byahuje abasenateri bo muri iyi komisiyo na RSSB bizakorerwa raporo n’umushinga w’imyanzuro, iyi komisiyo ibishyikirize Inteko Rusange ya Sena, nyuma Inteko Rusange ibyunguraneho ibitekerezo, ifate imyanzuro cyangwa ibindi byemezo bishyikirizwa Guverinoma, cyangwa itange inama kuri Guverinoma hagamijwe kuvugutira umuti ibibazo bizaba byagaragaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *