Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), bwabajijwe na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta, (PAC) iby’imihanda yangirika imaze igihe gito ikozwe. Hirya no hino mu gihugu hagaragara abaturage bangirijwe imitungo yabo ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange nk’imihanda, bagategereza kwishyurwa amaso agahera mu kirere. Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2020-2021, hagaragaramo ko leta yatanze amafaranga miliyari 28 Frw yo gusana imihanda no kuyubaka ariko ikangirika itamaze kabiri kubera inkangu, indi igapfa ubusa.iyi minisiteri yagaragaje ko hafashwe ingamba zo kujya harebwa ko ibikoresho byifashishwa bijyanye n’igihe. Ubwo abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, babazaga ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, bagaragaje ko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ibibazo by’ingurane ikwiye itinda guhabwa abangirijwe imitungo kubera ibikorwa by’inyungu rusange. Bavuga ko ibi binyuranyije n’amategeko bikanahombya Leta kuko iba igomba kurenzaho 5% y’ubukererwe. Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko kuri ubu hari miliyari 15 Frw z’ibirarane by’ingurane bitegura kwishyura abaturage.



2 Responses
RTDA yabajijwe iby’imihanda yubakwa igahita isaza hadaciye kabiri
Iyi komisiyo muzayihe ubunasha bw’ubugenzacyaha kuko hari igihe abajura babacika kandi byagaragariye buri wese ko ati abajura.
RTDA yabajijwe iby’imihanda yubakwa igahita isaza hadaciye kabiri
Iyi komisiyo muzayihe ubunasha bw’ubugenzacyaha kuko hari igihe abajura babacika kandi byagaragariye buri wese ko ati abajura.