Kuri uyu wa Kane, ku mupaka munini wa La Corniche (OSBP), mu Karere ka Rubavu, hakiriwe Abanyarwanda 316 batashye ku bushake baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho bakiriwe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa,
bakaba bari bujyanwe mu kigo cy’agateganyo cya Kijote.
Abandi Banyarwanda baherukaga gutaha ku itariki 24 Nzeri, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, ni 316 bagize imiryango 93 batashye baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na bo bakaba barakiriwe na Visi Meya Nzabonimpa.


